Abagore 100 batoranyijwe na BBC mu 2021

  • Lima Aafshid

    Afghanistan Umusizi (Poet)

    Ni umusizi n'umwanditsi watsindiye ibihembo. Imivugo ye n'inkuru ze bihangara (bivuguruza) imigenzo yo mu muco wa Afghanistan itonesha (ishyira imbere) abagabo.

    Lima Aafshid yakoze nk'umunyamakuru wigenga n'umusesenguzi ku mibereho mu gihe kirenga imyaka itanu.

    Ni n'umunyamuryango mu ishyirahamwe Sher-e-daneshgah ry'abasizi ryo kuri Kaminuza ya Kabul, ryakoze ibikorwa by'iyakure byo kuvuga imivugo muri iki gihe cy'icyorezo, mu gufasha abanyamuryango baryo barenga 200 kuguma kumva ko bashyize hamwe no muri aya makuba yo mu rwego rw'ubuvuzi.

    *Gufatwa kwa Afghanistan ni nko kongera kurohama mu cyondo kimwe twagorewemo muri iyi myaka 20 ishize. Ariko mfite icyizere ko dushobora gushibuka nk'ishami, ryerekeza ahari urumuri rivuye mu mwijima wo mu ishyamba.

  • Halima Aden

    Kenya Ukora ibikorwa byo gufasha wahoze ari umunyamideli

    Umunyamideli wo ku rwego rwo hejuru wa mbere wambaye umwitandiro, Halima Aden akomoka muri Somalia ariko yavukiye mu nkambi y'impunzi muri Kenya. Mu 2017, yagiranye amasezerano na kimwe mu bigo binini cyane ku isi byo kumurika imideli, IMG Models, yongeramo ingingo muri kontaro ye ko atazasabwa gukuramo umwitandiro we igihe arimo kumurika imideli.

    Yabaye umunyamideli wa mbere wambaye umwitandiro ku gifuniko cya Vogue yo mu Bwongereza, no muri kopi ya Allure and Sports Illustrated's swimsuit. Aden aharanira guteza imbere kumenyekana no kugaragara kw'abayisilamu b'abagore ndetse yabaye intumwa ya Unicef ku burenganzira bw'abana.

    Mu 2020, yaretse ibyo kumurika imideli kuko yabonye bidahuye n'ukwemera kwe kwa kisilamu, ariko akomeje gutanga umusanzu mu rwego rw'iby'imyambarire n'ahandi.

    *Twabonye abakozi b'imbere banyura mu ngamba zikaze cyane kugira ngo baturinde muri iki cyorezo kandi ndasenga ngo tuzirikane ubwitange bwabo. Dushobora gutangiza isi nshya dukomezanyije umutima wo gushimira.

  • Oluyemi Adetiba-Orija

    Nigeria Yashinze Headfort Foundation

    Umunyamategeko mu manza mpanabyaha wanashinze ikigo cy'amategeko kigizwe n'abagore gusa cya Headfort Foundation, gitanga serivisi z'ubujyanama mu mategeko ku buntu (nta kiguzi).

    Iri tsinda ry'abanyamategeko bane, rifite icyicaro i Lagos, risura amagereza kugira ngo rifashe imfungwa zicyennye n'izafunzwe zirengana zidashobora guhabwa uburenganzira bwo kuba zifunguwe zigakurikiranwa ziri hanze ya gereza, hamwe no gufasha abaturage bamaze igihe kirekire bafunze bategereje ko imanza zabo zitangira (muri Nigeria, abategereje imanza zabo bagera hafi kuri 70% by'imfungwa zose ziri mu magereza). Oluyemi Adetiba-Orija n'itsinda rye bibanda ku bakurikiranyweho ibyaha b'abana, bakabaha andi mahirwe mu buzima bwo hanze ya gereza.

    Kuva icyo kigo cyatangira gukora mu 2018, cyahaye ubujyanama mu mategeko nta kiguzi abantu barenga 125 baregwa ibyaha bito.

    *Kugira ngo isi itangire bushya, twese tubifitemo uruhare! Vuga, haranira kandi ufashe ibigamije icyiza bituma habaho ubwisanzure n'umutekano ku batuye isi.

  • Muqadasa Ahmadzai

    Afghanistan Impirimbanyi ku mibereho na politiki

    Yashyizeho ihuriro ry'abagore b'impirimbanyi barenga 400 bo mu ntara ya Nangarhar, mu burasirazuba bwa Afghanistan, bakora ingendo bajya mu turere baturanye bagafasha abarokotse ihohoterwa ryo mu ngo.

    Nk'impirimbanyi ku mibereho na politiki, Muqadasa Ahmadzai yihaye inshingano yo gufasha abagore n'imiryango y'aho batuye, muri iki gihe hakwirakwira amakuru atari ukuri ayobya ku cyorezo cya Covid-19. Yahoze ari umwe mu bagize inteko ishingamategeko y'urubyiruko muri Afghanistan, aho yaharaniraga uburenganzira bw'abagore n'abana.

    Mu 2018, yahawe igihembo cya N-Peace Awards, ibihembo bitangwa n'ishami rya ONU ryita ku iterambere, ribiha abagore bakoze ibikorwa bidasanzwe mu kubaka amahoro no mu gucyemura amakimbirane.

    *Sinigeze na rimwe mbere mpura n'impinduka y'ako kanya - nkaho nta leta yabagaho mbere. Ubu icyizere cyacu cyonyine ni uko urubyiruko ruzaziba ahari ibyuho [icyuho] rukavugurura ibintu, ariko ibyo bizashoboka gusa habayeho ubufasha bw'amahanga.

  • Rada Akbar

    Afghanistan Umunyabugeni

    Kwanga abagoe n'ikandamizwa bakorerwa muri Afghanistan, ni byo uyu munyabugeni agarukaho mu bishushanyo bye. Buri gihe Rada Akbar yakoresheje ubugeni (art) bwe nk'uburyo bwo gusohora ibitekerezo bye no gutuma abagore bagaragara kurushaho muri sosiyete.

    Kuva mu 2019, yagiye ategura amamurika buri mwaka y''umugore udasanzwe', mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore wo ku itariki ya 8 y'ukwezi kwa gatatu, no mu kuzirikana uruhare rukomeye abagore bagize mu mateka y'igihugu cye. Kugeza mu gihe cya vuba aha gishize, yakoraga ku buryo bwo gutangiza inzu ndangamurage y'amateka y'abagore, i Kabul cyangwa akaba yayishyira ahandi aho ari ho hose mu gihugu.

    Yemeza ko ubugeni bwe bumufasha mu kwamagana amategeko ku mibereho yibasira abagore muri politiki, mu bukungu no mu idini.

    *Afghanistan n'abaturage bayo bakorewe ihohoterwa n'abahezanguni n'abategetsi b'ibihugu bikomeye ku isi mu gihe cy'imyaka ibarirwa muri za mirongo. Ariko nta na rimwe twigeze tureka gukora tugamije ko habaho igihugu giteye imbere kandi tuzongera tubeho muri Afghanistan irimo ubwisanzure n'uburumbuke.

  • Abia Akram

    Pakistan Umuyobozi uharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga

    Nk'umuntu wahuye n'ubumuga bwo ku mubiri, Abia Akram ni impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga kuva mu 1997, ubwo akiri umunyeshuri yatangizaga gahunda ya Special Talent Exchange Program (STEP).

    Ni umugore wa mbere wo muri Pakistan wagizwe umuhuzabikorwa w'urugaga rw'abafite ubumuga rwa Commonwealth Young Disabled People's Forum. Akram yashinze ihuriro ry'igihugu ry'abagore bafite ubumuga ndetse aharanira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya ONU ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga ndetse n'iterambere ridaheza.

    Arimo no gukora ku buryo bwo gushyira abafite ubumuga muri gahunda ya ONU yo kugeza mu 2030 no mu ntego zayo z'iterambere rirambye.

    *Mu rwego rwo kongera gutangiza isi nyuma y'icyorezo cya Covid-19, tugomba gukorera hamwe mu guteza imbere inzego zose za sosiyete zacu zizubakirwaho 'imibereho mishya', kandi dukwiye kubona iterambere rirushijeho cyane kudaheza rivuye muri ibyo.

  • Leena Alam

    Afghanistan Umukinnyi wa filimi

    Leena Alam yatsindiye ibihembo kuri televiziyo, muri filimi no gukina ikinamico, ndetse ni n'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu. Azwi cyane mu biganiro byo kuri televiziyo biharanira uburenganzira bw'abagore muri Afghanistan, birimo nk'icyitwa Shereen na Killing of Farkhunda, cyavuze ku nkuru y'umugore wo muri Afghanistan washinjwe abeshyerwa ko yatwitse Quran (Korowani), akicirwa mu ruhame n'igico cy'abagabo barakaye, nta rubanza rubayeho.

    Alam yahunze Afghanistan mu myaka ya 1980, ubu aba muri Amerika, ariko yakomeje kuvuga inkuru zo mu gihugu avukamo.

    Mu 2009 yagizwe ambasaderi w'amahoro wo mu butumwa bwa ONU bwo gufasha Afghanistan.

    *Byadufashe imyaka ibarirwa muri za mirongo ngo twongere twiyubake, hamenetse amaraso menshi cyane habayeho no kugira ibyo twigomwa. Kubireba byose bihirima [bigwa] hasi mu kanya nk'ako guhumbya bishengura umutima, ariko urugamba rugomba gukomeza, ubu noneho rushingiye ku misingi ikomeye cyane kurushaho.

  • Dr Alema

    Afghanistan Umufilozofe n'impirimbanyi

    Ni umwanditsi ukomeye muri filozofiya no muri siyansi ziga ku mibereho. Dr Alema yari Minisitiri wungirije ushinzwe uburenganzira bwa muntu n'imiryango itegamiye kuri leta, muri minisiteri y'amahoro. Ni impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abagore.

    Afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri filozofiya na siyansi z'imibereho muri sosiyete yakuye mu Budage. Afite ubunararibonye bw'imyaka irenga 20 mu gusesengura amakimbirane.

    Yanditse ibitabo ku mubano wa politiki w'Ubudage na Afganistan, no ku kongerera ubushobozi abagore muri Afghanistan.

    *Inzozi zanjye ni uko muri Afghanistan hazabaho ubwisanzure na demokarasi, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irindwa hagendewe ku itegekonshinga rishyashya, aho uburenganzira bw'abagore bwo kugira uruhare mu buzima bwose nk'abaturage bafite uburenganzira bungana n'ubw'abandi, bwubahirizwa.

  • Sevda Altunoluk

    Turukiya Umukinnyi wabigize umwuga wa goalball

    Sevda Altunoluk, ufite ubumuga bwo kutabona kuva yavuka, ni umukinnyi wabigize umwuga w'umukino wa goalball (umukino aho amakipe y'abantu batatu batabona cyangwa abakinnyi bipfutse mu maso bajugunya umupira uriho inzogera bawutera mu izamu ry'abo bahatanye).

    Akenshi afatwa nk'umwe mu ntyoza muri uyu mukino ku rwego rw'isi, ndetse yatowe nk'umukinnyi w'ukwezi mu 2018, atowe n'akanama mpuzamahanga k'imikino y'abafite ubumuga ka International Paralympic Committee. Yabaye uwatsinze ibitego byinshi mu mikino ya Paralympics inshuro ebyiri, aba uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ebyiri z'isi no muri shampiyona enye z'i Burayi. Altunoluk yafashije ikipe y'abagore ya Turukiya kwegukana umudali wa zahabu mu mikino ya Paralympics yabereye i Rio muri Brazil mu 2016 n'iya Tokyo 2020 mu Buyapani.

    Yavukiye i Tokat, mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Anatolia, yiga siporo kuri kaminuza mu murwa mukuru Ankara.

    *Ubumuga ntibukwiye kubonwa nk'imbogamizi, ahubwo nk'amahirwe yo gushobora kwigaragaza.

  • Wahida Amiri

    Afghanistan Akora mu isomero kandi akora n'imyigaragambyo

    Akora mu isomero kandi akunda no gusoma ibitabo. Wahida Amiri yize amategeko muri kaminuza kandi akora n'imyigaragambyo. Ubwo aba Taliban bari bamaze gufata ubutegetsi, ntiyari agishoboye gukora mu isomero rye, bituma ajya kwigaragambya mu mihanda y'i Kabul, ahasangwa n'abandi bagore benshi, basaba amahanga gushyigikira uburenganzira bw'abagore bo muri Afghanistan bwo gukora akazi no kwiga.

    Kuva aho aba Taliban bategetse ko imyigaragambyo itemewe, Amiri yakusanyije abandi bagore ngo bateze imbere umuco wo gusoma no kungurana ibitekerezo.

    Isomero rye ryakoraga kuva mu mwaka wa 2017, kandi avuga ko kuba ritagikora ubu yataye ikirango cye.

    *Isi ntiyatwubashye nk'abantu. Ariko mu gihe Afghanistan irimo gusenyuka, twongera kubyutsa icyizere tubinyujije mu myigaragambyo, dusaba ubutabera ndetse dukangurira abantu umuco wo gusoma ibitabo.

  • Mónica Araya

    Costa Rica Uharanira gutwara abantu n'ibintu kudahumanya ikirere

    Nk'inzobere mu bijyanye n'ihindagurika ry'ikirere irimo gukora ku buryo bwo kwihutisha impinduka yerekeza ku gutwara abantu n'ibintu kudahumanya ikirere, Mónica Araya yayoboye ubukangurambaga bugamije ibikorwa birambye ku mugabane w'Amerika n'Uburayi - birimo n'igikorwa cy'abaturage cya 'Costa Rica Limpia', cyafashije igihugu avukamo gushimangira umwanya wacyo nk'igihugu kiyoboye ku isi mu ikoreshwa ry'ingufu zivugurura.

    Araya ni umujyanama wihariye w'itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rya ONU rigamije ko hagira igikorwa ku ihindagurika ry'ikirere ritewe n'ibibazo byo mu gutwara abantu n'ibintu. Ni n'umujyanama wa RouteZero, ubukangurambaga bugamije ko nta myuka ihumanya isohorwa n'ibinyabiziga, ndetse anakorana n'ikigo ClimateWorks Foundation.

    Ibiganiro bye bya TEDTalks byose hamwe byarebwe inshuro hafi miliyoni enye, ndetse byasemuwe mu ndimi 31. Mu 2016, Araya yifatanyije n'itsinda rya mbere rinini ku isi ry'abagore gusa ryerekeje muri Antarctica.

    *Igihe kirageze ngo duhindure ibyo tubona ko 'bisanzwe'. Kugabanya ibitoro na diesel dukoresha ni ingenzi cyane, kandi bizatuma habaho ubufasha bwa politiki ku zindi mpinduka zicyenewe cyane muri sosiyete.

  • Natasha Asghar

    Ubwongereza Depite mu nteko ishingamategeko yo muri Wales (Pays de Galles)

    Yanditse amateka muri uyu mwaka ubwo yabaga umugore wa mbere utari umuzungu utorewe kuba Depite mu nteko ya Wales, izwi nka Senedd, kuva yashingwa mu 1999.

    Uyu wo mu ishyaka rya Conservative akaba na Depite uhagarariye akarere ka South Wales East, Natasha Asghar ni na minisitiri wungirije (shadow minister) wo gutwara abantu n'ibintu ndetse n'ikoranabuhanga. Yizeye kuzashyiraho ikarita y'ingendo yashishikariza abatuye muri Wales na ba mukerarugendo gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu ikanateza imbere ubukungu.

    Mbere yo kujya muri politiki, yakoze muri banki, aba utangaza amakuru kuri televiziyo n'umushyushya-rugamba wo kuri radio, ndetse yanditse n'ibitabo bibiri.

    *Twese dushyize hamwe, tugomba kugenda urugendo rugoye rwerekeza mu mibereho mishya kandi tukabyaza umusaruro amahirwe abonetse mu rwego rwo kugira neza uburyo tubayeho n'uko dukora guhera ubu gukomeza.

  • Zuhal Atmar

    Afghanistan Rwiyemezamirimo mu ruganda Gul-e-Mursal

    Umunyemari Zuhal Atmar, mu 2016 yashinze uruganda (ihinguriro mu Kirundi) rwa mbere rutunganya impapuro zakoreshejwe zigakorwamo ibindi bintu, ruzwi nka Gul-e-Mursal, ruri i Kabul, ruyoborwa n'abagore. Rwahaye akazi abantu 100, 30% by'ako kazi kahawe abagore.

    Urwo ruganda rukusanya imyanda (imicafu mu Kirundi) n'impapuro zitarimo amabanga zo mu miryango itegamiye ku butegetsi, buri cyumweru rugatunganya impapuro zipima toni hafi 35, rukazikuramo impapuro z'isuku zo gukoresha mu bwiherero, zikagurishwa mu bice bitandukanye byo mu gihugu.

    Atmar yakomeje kuzamura ijwi avuga ku kuntu bigora abagore kubona ubufasha bw'amafaranga ngo babone uko batangira ubucuruzi muri Afghanistan.

    *Ejo hazaza hameze gute? Inzozi, intego n'icyizere by'urubyiruko n'abagore byarashenywe.

  • Marcelina Bautista

    Mexico Umukuru w'ishyirahamwe

    Marcelina Bautista, wahoze ari umukozi wo mu rugo, ni umukuru w'ikigo cyo muri Mexique giha amahugurwa abakozi bo mu rugo cya Support and Training Centre for Domestic Workers (CACEH), yashinze mu myaka 21 ishize. Aharanira ko bagira uburenganzira nk'ubw'abandi bakozi, burimo nko guhembwa neza no guhabwa ikiruhuko cy'igihe barwaye no guteza imbere uko bafatwa muri sosiyete.

    Uburyo akoresha bukomatanya kwigisha abakozi, abakoresha n'abaturage muri rusange. Bautista yagize uruhare rukomeye mu biganiro byatumye leta ya Mexique yemera kujya ku mugaragaro mu masezerano mpuzamahanga ku murimo arinda abakozi bo mu rugo gukoreshwa imirimo irenze urugero, abarinda gukorerwa urugomo, akanabarinda gukorera mu buryo butarimo umutekano.

    Mu 2010, mu Budage, ikigo Friedrich Ebert Stiftung cyamuhaye igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu.

    *Guhindura isi bivuze guhindura imibereho y'abakozi bo mu ngo babarirwa muri za miliyoni, biganjemo abagore, bakora mu ngo mu gihe abandi barimo gutera imbere mu myuga yabo. Ubu busumbane mu mibereho buzarangira gusa ari uko akazi ko mu rugo gahawe icyubahiro gakwiye.

  • Crystal Bayat

    Afghanistan Impirimbanyi

    Crystal Bayat, impirimbanyi ku mibereho akaba n'uharanira uburenganzira bwa muntu, yagaragaye cyane mu myigaragambyo yo kwamagana gufata ubutegetsi kw'aba Taliban mu 2021, afasha mu gutegura imwe mu myigaragambyo i Kabul ku itariki ya 19 y'ukwezi kwa munani - umunsi w'ubwigenge muri Afghanistan.

    Bayat yari amaze gutangira amasomo ya kaminuza yo ku rwego rw'ikirenga (PhD) mu micungire y'ibikorwa bya politiki (political management), nyuma amasomo ye arahagarara kubera gufata ubutegetsi bw'aba Taliban.

    Ubu aba muri Amerika, aho yakomereje kurwanirira ko ibyagezweho muri Afghanistan ku kubungabunga uburenganzira bwa muntu bidasubira inyuma. Anizeye ko azarangiza amasomo ye ya PhD, akazandika n'igitabo.

    *Ku musozo, ndashaka kuba umwe mu bazakora impinduka za demokarasi izo ari zo zose muri Afghanistan mu gihe kiri imbere. Inzozi zanjye ni ukuzavugira muri ONU kuko nemera ko isi ikwiye kumva icyo Abanya-Afghanistan ba nyabo, cyane cyane abagore, bafite cyo kuvuga.

  • Razia Barakzai

    Afghanistan Uwigaragambya

    Nyuma yo kumara imyaka akorera leta mu biro bya perezida mu myanya itandukanye, Razia Barakzai yaje kwisanga nta kazi afite, ubwo aba Taliban bafataga ubutegetsi muri Afghanistan.

    Kuva icyo gihe yitabira ingendo mu mihanda y'i Kabul zitabirwa n'imbaga y'abagore basaba uburenganzira bwo gukora akazi no kwiga. Ni n'umwe mu batangije intero ya #AfghanWomenExist, ikomoza ku kuntu ubwoba burimo gutuma abagore bo muri Afghanistan bareka gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Barakzai afite impamyabumenyi ya kaminuza mu mategeko no muri siyansi ya politiki, hamwe n'impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu icungamari (MBA). Mu ibaruwa yandikiye BBC ku bijyanye n'ubukangurambaga bwe, agira ati: "Gupfa uharanira ubwisanzure biruta gupfira mu bucakara".

    *Abize n'urubyiruko b'igihugu - cyane cyane abagore b'abanyamurava, b'indwanyi, bo muri Afghanistan - umunsi umwe bazaba ikirango cy'ubwisanzure. Ibi ndabibona buri munsi mu myigaragambyo mu mihanda.

  • Nilofar Bayat

    Afghanistan Umukinnyi wa basketball ugendera mu kagare k'abafite ubumuga

    Ni kapiteni w'ikipe y'igihugu ya basketball y'abagendera mu kagare k'abamugaye, akaba n'uharanira uburenganzira bw'abagore bafite ubumuga. Nilofar Bayat yahunze Afghanistan ngo acike aba Taliban. We n'umugabo we, witwa Ramish, na we ukina ari mu kagare k'abafite ubumuga, bakoraga mu muryango mpuzamahanga utabare imbabare wa Croix-Rouge.

    Ubwo yari afite imyaka ibiri, igisasu cya rokete cyaguye ku nzu y'umuryango we, cyica musaza we ndetse na we cyangiza urutirigongo (moelle épinière/spinal cord) rwe. Umukino we wa mbere wa basketball yawukiniye ku kibuga cy'i Kabul, bibera urugero abandi bagore b'abakinnyi bo muri Afghanistan. Ubu Bayat yabaye uvuganira impunzi zihunga igihugu cye, ndetse yashinze ishyirahamwe ry'abagore b'Abanya-Afghanistan.

    Bayat yizeye ko hari igihe kizagera akongera gukina basketball.

    *Nizeye ko ibintu byarangiye muri Afghanistan kuburyo tutazongera kuba ibitambo by'intambara ku nshuro ya kabiri. Nizeye kuzabona mu maso y'abaturage b'igihugu cyanjye harimo kumwenyura bya nyabyo.

  • Jos Boys

    Ubwongereza Umwubatsi

    Ni umwe mu bakuriye umushinga The DisOrdinary Architecture Project, uhuza abanyabugeni bafite ubumuga kugira ngo bahange udushya ku bijyanye no kudaheza mu bwubatsi bw'ibintu bidukikije.

    Mu guhuza akazi ke nk'umwubatsi hamwe no gukora ubuhirimbanyi, Jos Boys ari mu bashinze icyitwa Matrix Feminist Design Collective mu myaka ya 1980 ndetse ni umwe mu banditse igitabo Making Space: Women and the Man Made Environment. Yakoze nk'umwarimu muri kaminuza nyinshi mpuzamahanga, yibanda ku bikorwa by'abagore kugira ngo avuguruze ibivugwa mu bwubatsi.

    Mu kazi yamazemo imyaka 40, yakoze ubukangurambaga ku kuntu imibereho yacu ya buri munsi n'ibyo dukora bishobora gukoreshwa mu gufasha abantu bafite ubumuga.

    *Dukwiye gushyira hamwe ubunararibonye butandukanye bw'abafite ubumuga n'abandi bantu bahejwe mu mwaka ushize: mu kwemera ibi nk'ikintu cy'agashya cyo gutuma twongera gutangira ibyo twubatse bidukikije nk'ahantu duhuriyeho ho kwitabwaho twese no kuba magirirane.

  • Catherine Corless

    Ireland Umunyamateka wo mu karere

    Yakoze iperereza ku mpfu z'abana 796 mu kigo Bon Secours Mother and Baby Home mu karere ka Galway muri Ireland, amenyekana nk'impirimbanyi iharanira 'agaciro n'ukuri'. Nk'umunyamateka utarabyigiye, Catherine Corless yakoze ubushakashatsi bucukumbuye cyane bwamaze imyaka bwafashije gutahura icyobo cyahambwemo abantu mu kivunge ahahoze hakorera icyo kigo cyo muri Ireland cyakiraga abagore batashyingiwe, aho abana b'impinja babarirwa mu magana bari baraburiwe irengero nta gihamya yerekana ko bashyinguwe, kuva mu myaka ya 1920 kugeza mu myaka ya 1950.

    Muri uyu mwaka, raporo yari imaze igihe kirekire itegerejwe ivuga ku bigo nk'icyo, ahanini byayoborwaga n'ababikira gatolika, yasanze harabayeho 'ikigero giteye ubwoba bwinshi cy'impfu z'impinja' zitewe n'indwara zitandukanye, bituma leta ya Ireland ibisabira imbabazi.

    Corless yahawe igihembo cy'uburenganzira bwa muntu n'urwego rw'abunganizi mu mategeko rwo muri Ireland (Bar of Ireland Human Rights Award), mu kumushimira 'akazi k'ubugiraneza kadasanzwe'.

    *Nshoboye gutangiza bushya isi, nasenya ijambo 'igisebo' (shame). Inkoranyamagambo irisobanura nk''imbamutima y'akababaro gatewe no gukorwa n'isoni, imbamutima yuko wowe wese uri mu makosa'. Ni ijambo ry'inyuguti eshanu rifite imbaraga z'igisasu kirimbuzi cya nikleyeri.

  • Faiza Darkhani

    Afghanistan Aharanira kubungabunga ibidukikije

    Faiza Darkhani ni umwe mu bantu bacye muri Afghanistan bakora ibyo kurwanya ihindagurika ry'ikirere. Ni umwarimu wa kaminuza akaba yarahoze anakuriye mu ntara ya Badakhshan ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije cya National Environmental Protection Agency. Anaharanira uburenganzira bw'abagore.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) mu byo gutunganya imiturire n'ibidukikije (Landscape Architecture), yakuye muri Kaminuza ya Putra Malaysia.

    Ashyira imbere ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije no gushyira mu bikorwa gahunda zirambye zishingiye ku bagore.

    *Kugira ijambo mu bantu benshi ni icyemezo cya gitwari. Ugomba gukurikiza inzozi zawe ukazigira impamo, kandi inzozi zanjye ni ukugira ibidukikije bisukuye kandi bitekanye, bitarimo intambara n'amoko yose y'ibihumanya ikirere.

  • Azmina Dhrodia

    Canada Umuyobozi w'igenamigambi ku mutekano - Bumble

    Inzobere ku buringanire bw'abagore n'abagabo, ikoranabuhanga n'uburenganzira bwa muntu, ubu Azmina Dhrodia akora nk'umuyobozi w'igenamigambi ku mutekano ku rubuga rwo kureshyanya rwa Bumble. Yateguye ibaruwa ifunguye mu kwezi kwa karindwi mu 2021, yashyizweho umukono n'abagore bakomeye barenga 200, basaba ko hagira igikorwa gifatika mu guhangana n'ihohoterwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Yananditse Toxic Twitter: Violence and Abuse Against Women Online, raporo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'aho rihuriye n'icyiciro abantu barimo n'ibara ry'uruhu.

    Mbere, Dhrodia yakoze ku buringanire bw'abagore n'abagabo hamwe n'uburenganzira ku makuru mu kigo World Wide Web Foundation, ndetse akora no muri kompanyi z'ikoranabuhanga zitandukanye kugira ngo habeho umutekano ku bagore n'abo mu bwoko bwa ba nyamucye bakoresha imbuga.

    *Ndashaka isi aho imbuga za internet zikorwa zizirikana ibyo abagore babamo. Isi aho abagore, by'umwihariko abagore bateye mu buryo bw'uruhurirane, bashobora gukoresha imbuga mu buryo bungana, mu bwisanzure kandi nta bwoba.

  • Pashtana Durrani

    Afghanistan Umwarimu muri Learn Afghanistan

    Ni umuyobozi akaba n'uwashinze Learn Afghanistan. Pashtana Durrani ni umwarimu ushyira imbere guhanga udushya mu burezi, yibanda ku burenganzira bw'abakobwa. Umuryango Learn washinze amashuri mu ntara ya Kandahar, unatanga amahugurwa ku barimu no gufasha (kuyobora) abanyeshuri mu myigire.

    App yawo yitwa Rumie ifasha abanyeshuri b'abakobwa kubona amasomo y'iminota itandatu kuri telefone ngendanwa, za videwo hamwe n'udukino turimo inyigisho two kuri telefone. Iyo app iha n'amahugurwa abagore bo mu cyaro ku buryo bwo kuba ababyaza.

    Durrani ahagarariye muri ONU urubyiruko rwo muri Afghanistan. Yanahawe igihembo mu burezi cya Malala Fund Education Champion Award, kubera ibikorwa bye byo kugeza uburezi ku bakobwa bo mu cyaro muri Afghanistan.

    *Ni agahebuzo ukuntu isi ishaka cyane kudushyira hasi kubera abo turi bo. Ariko uko twakomereka kose, uko twagira inkovu kose, tuzakomeza - uko inzira yaba ireshya kose.

  • Najla Elmangoush

    Ubwongereza Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Libya

    Ni Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa mbere w'umugore muri Libya, wagiyeho muri uyu mwaka, akaba ari n'umudipolomate n'umunyamategeko. Mu gihe cy'impinduramatwara yo muri Libya mu 2011, Najla Elmangoush yari umwe mu bagize akanama k'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi), akora ku buryo habaho umubano n'imiryango itegamiye kuri leta.

    Yahagarariye Libya mu kigo cy'amahoro cy'Amerika (United States Institute of Peace), akora no muri gahunda zo kugera ku mahoro n'ubutabera mu kigo cya Centre for World Religions, Diplomacy and Conflict Resolution. Ibibazo byo gusubiranamo muri politiki mu gihugu cye byatumye Elmangoush yegura ku mwanya we, ndetse aherutse kubuzwa gukora ingendo.

    Afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye kuri Kaminuza ya Benghazi , akagira n'impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu gusesengura amakimbirane yakuye kuri Kaminuza ya George Mason muri Amerika.

    *Isi yateye intambwe cyane mu 2021 - ndashaka ko isi itangira bushya, izana igisobanuro n'intego mu buzima bwacu, no gukorera neza kurushaho inyokomuntu muri rusange.

  • Shila Ensandost

    Afghanistan Umwarimu

    Intego ya mbere Shila Ensandost yihaye ni ugukora ubukangurambaga bugamije uburenganzira bw'abagore n'abakobwa bo muri Afghanistan bwo kwiga.

    Ensandost afite impamyabumenyi ya kaminuza mu masomo y'idini, ndetse yagiye agaragara mu biganiro byo mu bitangazamakuru byo muri Afghanistan avuga ku burenganzira bw'abagore bwo gukora akazi no kwiga.

    Hamwe no kuba ari umwarimu, yagiye aba no mu mashyirahamwe y'abagore atandukanye yo muri Afghanistan.

    *Ndashaka kubona abagore bagira uruhare muri politiki, mu mibereho muri sosiyete no mu bukungu, uburenganzira bw'umugore bwo kwiga bwubahirizwa, ndetse no kubona urugomo n'ubusumbane bikorerwa abagore hamwe na ba nyamucye biranduranwa n'imizi.

  • Saeeda Etebari

    Afghanistan Akora ibikomo (imitako yo ku mubiri)

    Ni rwiyemezamirimo akaba n'ukora ibikomo (imitako yo ku mubiri) uzwi mu mahanga.

    Ibikorwa bya Saeeda Etebari byamuritswe mu kigo ndangamurage cya Smithsonian i Washington. Afatira urugero ku bikomo gakondo byo mu muco wa Afghanistan, ndetse akoresha ibikoresho by'iwabo mu gukora ibyo bikomo.

    Yagize ubumuga bwo kutumva kuva afite umwaka umwe w'amavuko, nyuma yo kurwara indwara ya mugiga (méningite) ari mu nkambi y'impunzi, asoza amasomo mu ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutumva, ishuri se yari yaramufashije kubona. Nyuma, Etebari yagiye kwiga mu ishuri ry'ubugeni (art) ryo muri Afghanistan rya Turquoise Mountain Institute for Afghan Arts and Architecture, yibanda ku gukora ibikomo.

    *Ubu abagore nta kazi bafite kandi abagabo bonyine ni bo bashobora gukora. Ubu ubutegetsi bwarahindutse, ibyiringiro (icyizere) byanjye ni uko ejo hazaza hazaba heza kurushaho kuri Afghanistan ifite agahinda.

  • Sahar Fetrat

    Afghanistan Impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abagore

    Ni we wateguye imyigaragambyo myinshi yo kwamagana ibivugwa ku bagore bitari ukuri. Sahar Fetrat, impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abagore, akiri muto yabaye impunzi muri Iran no muri Pakistan ku gihe cy'ubutegetsi bwa mbere bw'aba Taliban. Yasubiye i Kabul mu 2006, atangira ibyo kuba impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore akiri umwangavu.

    Ibitekerezo byo guharanira uburenganzira bw'abagore abinyuza mu nkuru avuga mu nyandiko ze no muri za filimi, nk'urugero muri filimi ndende yahosoye mu 2013 yitwa Do Not Trust My Silence. Yakoze mu ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) muri Afghanistan, no mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) mu masomo y'uburenganzira bw'igitsina-gore n'igitsina-gabo yakuye kuri Kaminuza ya Central European University. Ubu yiga mu ishami ryiga ku ntambara ryo kuri Kaminuza ya King's College, London.

    *Nizeye kubona umunsi aho abakobwa bazabona uburezi nk'uburenganzira bwabo bw'ibanze, aho kuba ikintu bagomba guharanira. Nizeye kubona abakobwa b'Abanya-Afghanistan baharanira kugera ku nzozi zabo zisumbya uburebure imisozi y'igihugu cyatubyaye.

  • Melinda French Gates

    Amerika Akora ibikorwa by'ubugiraneza akaba ari n'umunyemari

    Akora ibikorwa by'ubugiraneza, ni umunyemari ndetse avuganira abagore n'abakobwa ku isi. Melinda French Gates ni we utanga icyerekezo n'ibyihutirwa gukorwa muri umwe mu miryango minini cyane y'ubugiraneza ku isi, nk'umwe mu bayobozi ba Bill & Melinda Gates Foundation.

    Yanashinze Pivotal Ventures, ikigo cy'ishoramari gikora mu byo guteza imbere imibereho y'abagore n'imiryango, ndetse yanditse igitabo cyasomwe cyane cyitwa The Moment of Lift.

    French Gates afite impamyabumenyi ya kaminuza muri siyansi ya mudasobwa n'impamyabumenyi mu icungamari y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MBA) yo muri Kaminuza ya Duke. Yamaze imyaka icumi akora ibicuruzwa bya multimedia muri kompanyi Microsoft, mbere yuko ava muri iyo kompanyi akibanda ku muryango we no ku bikorwa by'ubugiraneza.

    *Icyorezo cya Covid-19 cyashyize ahagaragara ndetse gihuhura ubusumbane bwashinze imizi mu bice bitandukanye ku isi. Gushyira abagore n'abakobwa imbere mu bikorwa byacu byo kuzahuka bizagabanya umuhangayiko wo muri iki gihe ndetse byubake ishingiro ry'ejo hazaza.

  • Fatima Gailani

    Afghanistan Yari ari mu biganiro by'amahoro

    Ni umwe mu bagore bane bicaranye n'aba Taliban mu 2020 mu biganiro by'amahoro, bagerageza kugera 'ku muti wa politki ushyize mu gaciro'. Fatima Gailani ni impirimbanyi akaba n'umuyobozi mu bya politiki, umaze imyaka 43 akora mu bikorwa by'ubugiraneza.

    Mu myaka ya 1980, yabaye umwe mu bagore bamaganye kwigarurirwa kwa Afghanistan gukozwe n'icyahoze ari Ubumwe bw'Abasoviyeti (Uburusiya bwo muri iki gihe), aba n'umuvugizi w'aba Mujahideen bo muri Afghanistan, aho yari ari mu buhungiro i London mu Bwongereza. Yasubiye muri Afghanistan nyuma yuko urugaga rw'ingabo z'amahanga ziyobowe n'Amerika zigabye igitero ku ba Taliban muri Afghanistan mu 2001, ndetse yanafashije mu kwandika itegekonshinga rishya.

    Kuva mu 2005 kugeza mu 2016, yarakuriye umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Afghanistan, akaba n'ubu akiri mu nama nkuru y'ubuyobozi bwawo.

    *Mfite icyizere ko hazabaho ibiganiro byo ku rwego rw'igihugu by'ingirakamaro bizavamo kubaka igihugu bya nyabyo.

  • Argentina Umuyobozi - Netflix

    Umuyobozi w'urubuga rukomeye Netflix rwa filimi z'uruhererekane, Carolina García yavukiye muri Argentina arererwa muri California. Uyu wize kubyina no kuririmba yarabikoreye kuzamuka kwe mu rwego rw'imyidagaduro nyuma yo gutangira nk'uwimenyereza umwuga muri Twentieth Century Fox.

    Nk'umuyobozi mu rwego rw'ubuhanzi yayoboye za series zitandukanye zakunzwe za Netflix, zirimo nka Stranger Things, The Chilling Adventures of Sabrina, 13 Reasons Why, Atypical, na Raising Dion.

    Nk'umwe mu bakomoka muri Amerika y'epfo bacyeya bari mu myanya y'ubuyobozi muri Hollywood, García akora mu kongera ko abakomoka muri Amerika y'epfo baboneka cyane muri filimi hamwe n'inkuru zabo, muri iki gihe aho ubwoko bwabo ubu bufitwe na hafi buri muntu umwe muri buri bantu batanu mu baturage b'Amerika.

    *Iyi myaka micyeya ishize yaradushegeshe twese, ariko ubuzima ni bugufi - kuki twabaho mu bwoba ubuzima bwacu buhenze cyane? Nkuko nyogokuru abivuga "ubuzima ni ngombwa ko abantu babubaho" kandi igihe kirageze ngo twumvire nyogokuru.

  • Saghi Ghahraman

    Iran Umusizi (Poet)

    Umwanditsi ufite ubwenegihugu bwa Iran na Canada, umwe mu bashinze akaba ari n'umukuru w'umuryango w'abatinganyi bo muri Iran (Iranian Queer Organization, IRQO).

    Uwo muryango ufite icyicaro i Toronto muri Canada, ukora ibikorwa byo kubungabunga uburenganzira bw'abatinganyi n'ibinyabibiri baba muri Iran cyangwa byabaye ngombwa ko bahunga, ndetse ukanakurikiranira hafi ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bw'abatinganyi muri Iran.

    Ghahraman yashinze Gilgamishaan Books mu 2010, yibanda ku "buvanganzo bw'abatinganyi". Yanditse ibisigo biri mu bitabo (volumes) bine, ndetse n'inkuru nyinshi. Inyandiko ze zizwiho guhangara (kuvuguruza) imigenzo isanzweho, by'umwihariko ku buringanire bw'abagore n'abagabo no ku mibonano.

    *Ubwo isi izaba itangiye bushya, igomba kuzirikana buri muntu wese muri twe. Isi ishobora gushiramo Covid igihe gusa "twebwe" twatangira bushya tugashyiramo n'abantu b'abatinganyi mu bintu byose by'ingenzi abatari abatinganyi badaha agaciro.

  • Ghawgha

    Afghanistan Umunyamuziki

    Umunyamuziki ubifitemo impano, akandika n'amagambo y'indirimbo, Ghawgha amaze imyaka irenga itanu akora mu by'umuziki. Indirimbo ze - akenshi zigaruka ku bakobwa n'abagore bo muri Afghanistan - zirakunzwe cyane mu gihugu kandi zigizwe n'amagambo yamagana uko ibintu bimeze ubu mu gihugu cye.

    Mu 2019, yahinduyemo indirimbo umuvugo (poem) witwa 'I kiss you amid the Taliban' (ndagusoma mu ba Taliban) wa Ramin Mazhar. Iyo ndirimbo yahise ihererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Indirimbo aherutse gutangaza ya we wenyine (single) yitwa Tabassum, ayitura "abana intambara yatumye inzozi [indoto] zabo zivaho".

    Ghawgha avuga ko yandika umuziki kuko "intambara zitarangira mu gihugu cyanjye zidatuma na rimwe mbona amahoro", kandi amagambo yazo agaruka kuri aka kababaro.

    *Ikirere cy'igihugu cyambyaye gitatsemo ibikinisho byinshi by'amabara menshi bingana na za misile zirimo. Ntekereza ku bo dusangiye igihugu, cyane cyane abagore n'abana, buri munota wa buri saha. Ubwoba bw'umutekano wabo ni bwo mporana na bwo.

  • Angela Ghayour

    Afghanistan Umwarimu wanashinze ishuri ryo ku rubuga rwa internet

    Ishuri Herat Online School ryashinzwe na mwarimu Angela Ghayour ryigamo abanyeshuri bagera hafi ku 1,000, rikanakorwamo n'abarimu b'abakorerabushake barenga 400. Yafashe icyemezo cyo kugira icyo akora ubwo aba Taliban bategekaga ko abakobwa n'abagore b'Abanya-Afghanistan baguma imuhira, none ishuri rye ryo kuri internet ubu ritanga amasomo arenga 170 riyanyujije ku rubuga rwa Telegram cyangwa Skype, arimo nk'imibare, umuziki, guteka, gusiga irangi n'ayandi.

    Ghayour na we ubwe yahungiye muri Iran avuye mu ntara ya Herat mu 1992 ubwo hadukaga intambara, atakaza imyaka itanu yo kwiga kubera ko umuryango we wari wahawe gusa uruhushya rwo gutura by'igihe gito.

    Nyuma yaje kubona impamyabumenyi imwemerera kwigisha mu mashuri yisumbuye, yimuka inshuro nyinshi, none ubu atuye mu Bwongereza.

    *Nanze kwemera ibivugwa ko ari ngombwa ko habaho ikibi: ibyishimo bihoraho bizagerwaho igihe isi izahagarika uruhererekane rwo kutita ku bugizi bwa nabi, bityo ntiyemere aba Taliban cyangwa ubundi bugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose.

  • Jamila Gordon

    Somalia Umuyobozi mukuru - Lumachain

    Umuyobozi mu by'imitekerereze mu bijyanye n'imashini zigana imikorere ya muntu (artificial intelligence, AI), Jamila Gordon yashinze Lumachain, urubuga rwa mbere ku isi rukoresha AI mu gutanga umuti ku bidakora mu rwego rw'isi rwo gutanga ibiribwa.

    Yavukiye mu cyaro cyo muri Somalia, nyuma muri Kenya ari umwangavu aza kubaho nk'umuntu wakuwe mu bye wahunze intambara. Nyuma yaho yagiye kuba muri Australia aho yatangiye gukunda ikoranabuhanga. Mbere yo gutangiza Lumachain, Gordon yabaye umuyobozi wo ku rwego rw'isi muri IBM ndetse aba n'ukuriye itsinda ry'amakuru muri Qantas.

    Yahawe na Microsoft igihembo cyo ku rwego rw'isi mu 2018 ku kwihangira imirimo kw'abagore, ndetse mu 2021 atangazwa nk'uwahanze udushya kurusha abandi muri Australia & New Zealand muri uyu mwaka mu bihembo kuri AI mu bagore.

    *Nemera cyane ubushobozi bw'imashini zigana imikorere y'abantu bwo gutuma abantu bakomoka mu miryango itishoboye bashobora kugera mu mwanya bakwiye muri sosiyete, ari na ko zifasha mu guhindura ubucuruzi.

  • Najlla Habibyar

    Afghanistan Rwiyemezamirimo

    Mu gufasha abagore bo muri Afghanistan gutangiza ubucuruzi bwo kuboha (gufuma) no kugurisha ibicuruzwa byabo mu mahanga batiriwe banyura ku bandi bantu bo hagati ngo babahende, Najlla Habibyar yashinze Blue Treasure Inc na Ark Group. Yayoboye imishinga ku bw'ikigo gitanga imfashanyo cy'Amerika, USAID, na banki y'isi, yibanda ku kongerera ubushobozi abagore no kurwanya ihindagurika ry'ikirere mu rwego rw'ubucuruzi.

    Hagati y'umwaka wa 2012 na 2015, Habibyar yari umuyobozi mukuru mu kigo cya leta cyo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, afasha Afghanistan kongera ingano y'ibicuruzwa yohereza mu mahanga.

    Yanakoze mu rwego rw'imiryango idaharanira inyungu mu gihe cy'imyaka irenga 13, ashyigikira uburezi bw'abakobwa, anashinga umuryango wo muri Afghanistan wita ku badafite aho kuba, wa Afghan Veracity Care for Unsheltered Families Organization.

    *Nubwo naciye mu bibazo bikomeye nk'umugore wo muri Afghanistan, nizeye ko nzashobora gutanga umusanzu mu gusoza umurage w'intambara ku bazabaho nyuma yacu.

  • Laila Haidari

    Pakistan Yashinze Mother Camp

    Abinyujije mu kigo Mother Camp, ikigo kimwe gusa i Kabul cyita ku bagizwe imbata n'ibiyobyabwenge, Laila Haidari amaze gufasha Abanya-Afghanistan bagera hafi ku 6,400 kuva mu mwaka wa 2010, nubwo hari imiziro ijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge. Yashinze icyo kigo akoresheje amafaranga ye bwite yizigamiye, akomeza ibikorwa byacyo ashyigikiwe na resitora (restaurant) yashize ngo icyunganire, ikorwamo n'abarimo gukira bahoze bakoresha ibiyobyabwenge, ariko yarafunze nyuma yuko Kabul ifashwe n'aba Taliban.

    Umuryango wa Haidari ubundi ukomoka mu mujyi wa Bamyan muri Afghanistan, ariko yavukiye muri Pakistan nk'impunzi. Uyu wigeze gushyingirwa akiri umwana, yashyingiwe afite imyaka 12, ni impirimbanyi iharanira bikomeye uburenganzira bw'abagore.

    Mu 2018, yagarutsweho muri filimi ndende yitwa Laila at the Bridge, ivuga ku ngorane yahuye na zo mu gukomeza gukora kw'icyo kigo nubwo yashyirwagaho inkeke n'abatagishaka.

    *Mfite icyizere ko kwisobanukirwa bizakwirakwira, kugira ngo turusheho kugira isi ishyira mu gaciro kandi yifitemo ubumuntu. Tubayeho mu isi ya magirirane aho ijwi ryo mu matora ry'umuturage w'Amerika rishobora guhindura bikomeye ibizaba ku Munya-Afghanistan.

  • Zarlasht Halaimzai

    Afghanistan Akuriye Refugee Trauma

    Na we ubwe nk'uwahoze ari impunzi ivuye muri Afghanistan, Zarlasht Halaimzai ni umwe mu bashinze akaba anayoboye ikigo Refugee Trauma Initiative (RTI), gitanga ubufasha bw'ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe ku mpunzi, kikanazifasha guhangana n'ingaruka ku mbamutima, ivuye (itewe) ku rugomo no kuba batakiba iwabo.

    Mbere yo gushinga RTI, yakoze ku mupaka wa Syria na Turukiya, afasha abana batagira ababitaho kubona uko biga, no kugira inama imiryango itegamiye kuri leta ku bijyanye n'uburezi bw'impunzi n'imibereho myiza yazo.

    Mu 2018, Halaimzai yabaye umwe mu itsinda rya mbere ry'abahugurwa ry'umuryango Obama Foundation - itsinda ryarimo abayobozi 20 bo mu nzego zitandukanye ku isi zo guhanga udushya mu baturage, igikorwa giterwa inkunga n'uwahoze ari Perezida w'Amerika Barack Obama.

    *Icyizere cyanjye kuri ejo hazaza ni impera y'uruhererekane rw'urugomo rukomeje gusenya ubuzima bw'abaturage ba Afghanistan.

  • Shamsia Hassani

    Iran Umunyabugeni wo mu mihanda

    Shamsia Hassani ataka (ashushanya) imihanda yo mu mujyi washegeshwe n'intambara. Ni we mugore wa mbere muri Afghanistan ukora ibyo gushushanya (graffiti) mu mihanda. Areba inyubako zatawe na ba nyirazo cyangwa zangiritse z'i Kabul, akazishushanyaho abagore bifitiye icyizere, bafite imbaraga kandi bafite intego.

    Yavukiye muri Iran ku babyeyi b'Abanya-Afghanistan. I Kabul ni ho yigiye ibyo gushushanya, yigishije no muri Kaminuza ya Kabul ndetse yashushanyije n'irangi ku nkuta mu bihugu birenga 15. Ikinyamakuru Foreign Policy cyamutangaje ku rutonde rw'abantu 100 ku isi batekereza cyane.

    Nubwo aba Taliban bafashe ubutegetsi, Hassani akomeje gutangaza ibihangano bye ku mbuga nkoranyambaga.

    *Mu myaka 15 ishize, igihe cyose nabaga mfitiye icyizere igihugu cyanjye, buri gihe ibintu byabaye bibi cyane. Nta cyizere ngifite ko ibintu bizaba byiza cyane muri Afghanistan - ni byiza cyane kutishyiramo icyizere kurusha gusigara utakigira icyizere.

  • Nasrin Husseini

    Afghanistan Muganga w'amatungo

    Ubwo yigaga ubuvuzi bw'amatungo kuri Kaminuza ya Kabul, Nasrin Husseini yari umwe mu bagore babiri gusa mu ishuri ririmo abanyeshuri bagera muri 75. Yakuriye muri Iran nk'impunzi, ariko asubira muri Afghanistan ku bw'amasomo ye, nyuma yerekeza muri Canada amaze kubona buruse (bourse) yo kwiga ubuvuzi bw'amatungo kuri Kaminuza ya Guelph.

    Ubu Husseini akora mu kigo cyo kongerera amatungo ubudahangarwa (ubwirinzi) rw'umubiri, igihe atari muri ako kazi agakora nk'umukorerabushake mu muryango udaharanira inyungu wo muri Canada w'abo mu bwoko bwe bwa Hazara bwa ba nyamucye muri Afghanistan, n'abandi bo mu moko ya ba nyamucye, baba bagerageza gutangira ubuzima bushya muri Canada.

    Anakorana na gahunda y'urubyiruko ya Bookies, iteza imbere umuco wo gusoma no kubara inkuru mu bana b'Abanya-Afghanistan.

    *Abagore n'abakobwa b'Abanya-Afghanistan bafite ubwoba bwinshi kandi uko ibintu bimeze ubu bisa nkaho nta cyizere bitanga, ariko buri gihe haba hari inzira yo kubisohokamo. Nkuko Bob Marley yabivuze, "Ntabwo uba uzi ukuntu ukomeye muri wowe kugeza ubwo noneho gukomera bisigara ari yo mahitamo yonyine usigaranye".

  • Momena Ibrahimi

    Afghanistan Umupolisi

    Imyaka itatu nyuma yuko agiye mu gipolisi, Momena Ibrahimi, uzwi nka Momena Karbalayee, yasambanyijwe ku ngufu n'umukuriye mu gipolisi. Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kubivugaho ku mugaragaro, ndetse avuga no ku birego by'ihohoterwa muri polisi ya Afghanistan.

    Kuva icyo gihe yaharaniye kubona ubutabera ku byamubayeho no ku bandi bagore bafashwe ku ngufu n'abakorewe irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina, nubwo yatewe ubwoba. Yabwiye BBC ati: 'Nemeraga ko hakwiye kugira ubivugaho ku mugaragaro kandi natekerezaga ko uwo muntu ashobora kuba jyewe, n'iyo bimviramo kubura ubuzima bwanjye'.

    Ibrahimi ni umwe mu bantu babarirwa mu bihumbi bahungishijwe bajyanwa mu Bwongereza nyuma yuko aba Taliban basubiye ku butegetsi mu kwezi kwa munani.

    *Nifuza ko abagore bose barwanye mu gihe cy'imyaka, bakiga bakabona n'imirimo, bashobora gusubira mu kazi kandi ntibahutazwe n'urwego rurimo gukoresha ububasha bwarwo ku baturage.

  • Mugdha Kalra

    Ubuhinde Umwe mu bashinze Not That Different

    Impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abafite uburwayi bwa autism (bubamo nko gutinda gusobanukirwa ibintu bimwe na bimwe no gutinda kumenya kuvuga), akaba na nyina w'umwana w'imyaka 12 ufite ubwo burwayi butuma ubwonko bwe budakora neza. Mugdha Kalra ni umwe mu bashinze Not That Different, urugaga ruyobowe n'abana rwibanda ku kudaheza no gusobanukirwa "ubudasa bwo mu bwonko". Ni we ukora ibishushanyo bisetsa bigamije gufasha abana bose kurushaho gusobanukirwa autism no kubagira inshuti za bagenzi babo bafite ubwo burwayi.

    Kalra afite ubunararibonye bw'imyaka irenga makumyabiri mu itangazamakuru, ni umunyamakuru kuri televiziyo, yandika filimi mbarankuru ndetse ni umutoza ku kudaheza (kudakumira) abandi no ku mico itandukanye y'abantu.

    Ni na we ukuriye igenamigambi ku rubuga Bakstage, rugizwe na app abantu baganiriraho.

    *Icyorezo cyatumye abantu miliyari zirindwi babaho mu kintu bahuriyeho, ukwabo buri umwe mu isi ye ariko bahujwe no gusangira akababaro. Nifuza ko uku kubaho mu buryo bumwe biba urugero rwo kurushaho kumva amarangamutima ya mugenzi wawe.

  • Freshta Karim

    Afghanistan Yashinze Charmaghz mobile library

    Ukoresheje guhindura imodoka za bisi mo amasomero agenda (azenguruka), umuryango Charmaghz utegamiye ku butegetsi ufite icyicaro i Kabul uzenguruka mu bice byo muri uyu mujyi ushyiriye ibitabo byo gusoma abana babarirwa mu magana ndetse n'ibikorwa by'ubugeni (art).

    Freshta Karim, impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abana, ni we washinze umuryango Charmaghz mu 2018. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) mu igenamigambi yakuye kuri Kaminuza ya Oxford.

    Yatangiye afite imyaka 12, atangaza ibiganiro by'abana kuri televiziyo, anakora inkuru ku burenganzira bw'abana muri Afghanistan. Kuva icyo gihe yakomeje gukora muri urwo rwego.

    *Nkorana n'abana kuko mbabona nk''abo gukuraho uruhererekane' muri Afghanistan, uruhererekane rw'ikandamiza n'urugomo no gushyiraho urubuga rwo komora ibikomere, imvugo nshya na politiki nshya.

  • Amena Karimyan

    Afghanistan Umuhanga mu bumenyi bw'ikirere (isanzure)

    Umwubatsi akaba n'umwarimu mu ishuri Herat Technical Institute, Amena Karimyan yari umwe mu bagore ba mbere muri Afghanistan bibanze ku guteza imbere ubumenyi bw'isanzure mu gihugu.

    Yashinze kandi akuriye ikigo Kayhana Astronomical Group, cyatangiye mu 2018, gishishikariza urubyiruko kwiga ibijyanye n'ubumenyi bw'ikirere.

    Mu kwezi kwa karindwi mu 2021, Karimyan n'itsinda rye, bose b'abakobwa, batsindiye igihembo cyo ku rwego rw'isi cyo mu muryango wa World Astronomical Union, mu irushanwa rya International Astronomy and Astrophysics Competition.

    *Mu gihe aba Taliban bavutsa uburenganzira abakobwa bwo kwiga, tugomba kuguma dukorana kurusha ikindi gihe cyabayeho - itsinda Kayhana Astronomical Group rihura kuri internet buri joro. Icyizere cyonyine mfite ni ugucira inzira urubyiruko rwo mu gihugu cyambyaye.

  • Aliya Kazimy

    Afghanistan Umurezi

    Aliya Kazimy yakoraga mu guharanira uburenganzira bwa muntu no mu burezi, mbere yuko aba Taliban bafata Kabul. Yabaye umukorerabushake mu muryango utabara imbabare wa Croix-Rouge mu gihe cy'imyaka itatu, atangiza ubucuruzi bwa shokola no gukora imigati bw'abagore, ndetse mu 2020 abona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) mu gucunga ubucuruzi. Yigishije muri kaminuza, kandi yashakaga kuzaba umwarimu wa kaminuza by'igihe kirekire.

    Nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi mu 2021, yagiye kuba muri Amerika aho ubu arimo guteganya kwiga ngo abone impamyabumenyi y'ikirenga (PhD).

    Yandikiye BBC ibaruwa, aho avuga ku bwisanzure bw'abagore bwo kugira amahitamo, cyane cyane ku guhitamo uko bambara.

    *Icyizere cyonyine mfitiye Afghanistan ni amahoro. Amahoro ni yo ducyeneye cyane kurusha ibindi byose.

  • Baroness Helena Kennedy QC

    Ubwongereza Ayobora International Bar Association's Human Rights Institute

    Umwunganizi mu mategeko wo muri Scotland (Écosse) uzwiho guharanira uburenganzira bw'abagore na ba nyamucye. Baroness Helena Kennedy QC amaze imyaka 40 akora mu bijyanye n'amategeko mpanabyaha. Ayobora International Bar Association's Human Rights Institute, ikigo mu gihe cya vuba aha cyafashishe abagore bari mu byago muri Afghanistan.

    Mu gihe cy'imyaka myinshi yari umuyobozi w'ishuri Mansfield College ryo muri Kaminuza ya Oxford, ni na we wahashinze ikigo cy'uburenganzira bwa muntu cya Bonavero Institute of Human Rights.

    Baroness Kennedy yanditse ibitabo byinshi ku ngaruka y'urwego rw'ubutabera ku bagore, no mu 1997 yagizwe uhagarariye ishyaka rya Labour mu nteko ishingamategeko y'Ubwongereza, umutwe wa sena.

    *Uburenganzira bwa muntu bwacu nta kintu buvuze keretse hariho abanyamategeko bo kutuburanira mu manza zacu kandi hariho n'abacamanza bigenga - abagore n'abagabo - bo kuziburanisha.

  • Hoda Khamosh

    Iran Impirimbanyi ikora ubukangurambaga ku mihango

    "Imihango [ubutinyanka mu Kirundi] si kirazira". Iyo ni gahunda y'ubukangurambaga yakozwe na Huda Khamoosh, impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore, yakoreye mu mashuri yo muri Afghanistan, ku gutuma habaho kuganira ku mugaragaro ku mihango.

    Yavukiye muri Iran ku babyeyi b'Abanya-Afghanistan bari barahunze. Yasubiye muri Afghanistan akiri umwana, ashyigikirwa na nyina mu kwiga, nubwo benewabo (abo mu muryango we) bafite ibitekerezo bidashaka impinduka bo batashakaga ko yiga. Ni n'umusizi (poet) n'umunyamakuru, mu 2015 yatangazaga ibiganiro kuri radio avuga ku karengane gakorerwa abagore, anatangiza gahunda yo kwigisha abagore gusoma no kwandika mu cyaro avukamo.

    Kuva aho aba Taliban bafatiye ubutegetsi, akora ibikorwa byo kwigisha abakobwa bo mu mwaka wa 7 no hejuru yawo (kuzamura) batacyemerewe kugera mu mashuri.

    *Nubwo bwose wabayemo umwijima, 2021 ni umwaka abagore barwanyije inkoni n'amasasu bagaharanira uburenganzira bwabo mu buryo butaziguye ku bari barabubambuye. Izina mpaye uyu mwaka ni iry'umwaka w'icyizere.

  • Mia Krisna Pratiwi

    Indonesia Aharanira kubungabunga ibidukikije

    Iyi mpirimbanyi iharanira kubungabunga ibidukikije irimo gukora igamije gucyemura ikibazo gitewe no kujugunya amashashi ku kirwa (izinga mu Kirundi) cya Bali, abinyujije mu muryango udaharanira inyungu wa Griya Luhu. Ufatanyije n'abaturage, uyu muryango we washyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga bwo gukusanya neza imyanda (imicafu mu Kirundi) bushingiye kuri app, igatunganywa, ndetse ugakusanya amakuru ajyanye no kumena imyanda ngo habeho impinduka mu buryo bisanzwe bikorwamo.

    Mia Krisna Pratiwi, ufite impamyabumenyi ku kubungabunga ibidukikije yo muri Kaminuza ya Institut Teknologi Bandung, ni we ukuriye ibikorwa muri uwo muryango, agenzura imirimo yawo umunsi ku wundi ku bijyanye n'iryo kusanyirizo ry'imyanda.

    Ni n'umusesenguzi ku kubungabunga ibidukikije mu kigo Environment Agency of Denpasar City, muri Indonesia.

    *Bijyanye n'imitekerereze (filozofiya) y'abatuye Bali ya Tri Hita Karana, mureke dusubizeho uburinganire no gukorera hamwe mu guhesha icyubahiro isi yacu. Wenda ni twebwe twateje ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere, ariko dushobora no kuba igisubizo.

  • Heidi J Larson

    Amerika Umuyobozi - The Vaccine Confidence Project

    Ni impuguke mu bumenyi bwa za sosiyete z'abantu n'imico yabo, akaba n'umukuru w'ikigo The Vaccine Confidence Project kuri Kaminuza ya London School of Hygiene & Tropical Medicine. Profeseri Heidi J. Larson ayobora ubushakashatsi bwibanda ku bintu byo mu mibereho na politiki bigira ingaruka ku ngamba zo mu buvuzi, ubu ibyo arimo kwibandaho mu bushakashatsi bijyanye n'uburyo bwo guhangana n'ibyago n'ibihuha ndetse no gutuma abaturage bagirira icyizere inkingo.

    Yanditse igitabo STUCK: How Vaccine Rumors Start - and Why They Don't Go Away, ndetse ni n'umushakashatsi mukuru mu bushakashatsi bwo ku rwego rw'isi ku kwemera inkingo mu gihe abagore batwite.

    Mu 2021 Dr Larson yahembwe umudari wa Edinburgh Medal mu kuzirikana ibikorwa bye muri siyansi ku ikwirakwira ry'amakuru atari ukuri.

    *Icyorezo cyaje gisanga isi yaracitsemo ibice. Nta rukingo ruzadukiza ibibazo bishinze imizi cyane biducamo ibice; ibikorwa byacu gusa nk'abantu n'imiryango, nk'abayobozi bato n'abakuru, ni byo bishobora gufasha kongera gutangiza isi.

  • Iman Le Caire

    Misiri Yashinze Trans Asylias

    Umubyinnyi w'imbyino zigezweho wo mu nzu y'imbyino ya Cairo Opera House, wigisha no kubyina. Iman Le Caire byabaye ngombwa ko ahunga akava mu Misiri kubera ukuntu polisi yibasira abatinganyi n'ibinyabibiri. Yagiye kuba muri Amerika mu 2008, ahabwa ubuhungiro, ubu aba i New York nk'umuhanzi, umubyinnyi, n'impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abatinganyi.

    Le Caire akuriye umubano n'ibihugu byo mu Barabu, ni n'umwe mu bari mu nama nyobozi muri TransEmigrate, umuryango w'i Burayi ufasha abantu b'ibinyabibiri kwimukira mu bihugu babonamo umutekano kurushaho.

    Mu kwezi kwa gatatu mu 2021, yatangije ikigo cye bwite, cyitwa Trans Asylias, cyihaye intego yo gufasha abantu b'ibinyabibiri bashaka ubuhungiro kugera ahantu hatekanye ho kuba, no kubaha ubufasha bwo kubagira inama.

    *Icyorezo cyashyize abantu b'ibinyabibiri, basanzwe ari bo bibasiwe cyane ku isi, mu byago byinshi kurushaho aho rimwe na rimwe byabaye ngombwa ko baguma mu kato ko mu miryango ibahohotera. Ubwo isi yafungaga, imiborogo yabo itabaza ngo bafashwe yashenguye umutima. Ubu isi igomba kubatabara no kubafasha gukira ibikomere.

  • Sevidzem Ernestine Leikeki

    Cameroun Impirimbanyi irwanya ihindagurika ry'ikirere

    Wifashishije ubworozi bw'inzuki nk'uburyo bwo guhagarika imiriro yo mu gasozi, umuryango Sevidzem Ernestine Leikeki yashinze wahaye amahugurwa abavumvu barenga 2,000 ku gutunganya ubuki, kugenzura ubuziranenge no gukuramo ibinyagu, ndetse wateye ibiti birenga 86,000 'bikunda inzuki' mu rwego rwo kurwanya gutema amashyamba.

    Leikeki ni umwe mu banyamuryango batangiranye n'ikigo Cameroon Gender and Environment Watch (CAMGEW), cyibanda ku gushakira umuti ibibazo by'iki gihugu byo mu rwego rw'ibidukikije, cyane cyane uruhare rw'abagore.

    Yemera ko amashyamba - nk'ishyamba rya Kilum-Ijim rya hegitari 20,000 - ashobora kubungwabungwa binyuze mu bikorwa by'abaturage.

    *Ndashaka isi aho uburenganzira mu mibanire y'abayituye n'ibidukikije no mu iterambere ry'imibereho n'ubukungu ku bagore bakora ibikorwa byo kubungabunga amashyamba n'imibereho bwitabwaho mu buryo bwuzuye.

  • Elisa Loncón Antileo

    Chili (Chile) Perezida w'akanama gategura itegekonshinga (Constitutional Convention)

    Yatowe mu 2021 nk'umwe mu bantu 17 bahagarariye abaturage kavukire ngo bandike itegekonshinga rishya rya Chili. Elisa Loncón Antileo ni impuguke mu ndimi akaba n'umwarimu wa kaminuza. Akuriye akanama gategura itegekonshinga. Ni bwo bwa mbere ba kavukire (abasangwabutaka) bo muri Chili bageze mu mwanya w'ubutegetsi nk'abahagarariye imiryango bakomokamo.

    Loncón ni uwo mu bwoko bwa mbere bunini bw'abasangwabutaka bo mu gihugu cye, bwa Mapuche. Aharanira ko habaho ubutegetsi bwemera ubwigenge n'uburenganzira bw'imiryango ya ba kavukire, bunemera imico n'indimi zabo.

    Nubwo yakuriye mu bucyene ndetse agakorerwa ivangura rishingiye ku bwoko, afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu bumenyamuntu, kandi ubu ni Profeseri muri Kaminuza ya Santiago.

    *Nyuma yo kubona urupfu buri munsi mu buryo bwa hafi muri iki cyorezo, ni ngombwa gutuma habaho uburenganzira bungana ku bantu n'ibindi binyabuzima. Ubuzima bwacu bubeshejweho n'umutungo w'isi - uhereye ku mazi n'amashyamba ukageza ku nzuki no ku bimonyo.

  • Chloé Lopes Gomes

    Ubufaransa Umubyinnyi mu itorero

    Nk'umubyinnyi w'umwirabura w'umugore wa mbere na mbere wahawe akazi na kompanyi, Chloé Lopes Gomes mu 2018 yinjiye mu itorero rikomeye rya Staatsballett Berlin. Ariko uyu mubyinnyi, wahoze ari umunyeshuri muri Bolshoi Academy i Moscou (Moscow), yakorewe ivangura rishingiye ku ibara ry'uruhu ndetse yamagana imikorere irimo ivangura mu bubyinnyi bwo muri 'ballet' ku isi, avuga ko ari urubuga 'rufunganye kandi rw'indobanure'.

    Nyuma yuko atangaje ibyo birego ku mugaragaro, ababyinnyi benshi b'abirabura n'abo mu moko y'imvange baramushyigikiye.

    Lopes Gomes yatangije ikirego mu rukiko nyuma yuko kontaro ye itongerewe na Staatsballett mu 2020. Bituma iyo kompanyi itangiza iperereza ry'imbere muri yo ku ivangura rishingiye ku ibara ry'uruhu mu bakozi bayo, isaba imbabazi ndetse uyu mubyinnyi imuha impozamarira binyuze mu bwumvikane bwo hanze y'urukiko.

    *Mu buryo bubabaje, ntabwo twese tuvukana uburenganzira bungana muri iyi si kandi amahirwe yacu ku guhirwa mu buzima ashingira ku bwoko no ku rwego rw'imibereho. Ndashaka kubaho mu isi aho buri muntu wese agira amahirwe yo kugera ku byo ashoboye mu buryo bwuzuye.

  • Mahera

    Afghanistan Muganga

    Mu bitaro akoramo, Dr Mahera aracyakomeje kwakira abagore ku ndwara zabo zo mu myanya y'imyororokere.

    Ubu bimusaba kujya mu turere aho serivisi z'ubuvuzi zahagaze kuva aba Taliban bafata ubutegetsi, agasuzuma ndetse akavura abarwayi bacyeneye ubwo buvuzi.

    Mbere, yakoze ibikorwa byo kwita ku barokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo mu ngo, ariko aka kazi yakoraga ko karahagaze kuva aho aba Taliban bafatiye ubutegetsi.

    *Nubwo ubu hashobora kuba hari icyizere gicyeya, abagore b'Abanya-Afghanistan ntabwo bakimeze nk'uko bari bameze mu myaka 20 ishize kandi ku kigero runaka bashobora guharanira uburenganzira bwabo. Ikimpangayikishije ni uko amashuri agifunze ku bakobwa mu buryo bwa burundu.

  • Maral

    Afghanistan Impirimbanyi

    Umuryango wa Maral ntiwashakaga ko ajya mu byo kuba impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abagore cyangwa ngo abe mu miryango itegamiye ku butegetsi. Wumvaga ko, nk'umugore, adakwiye kujya mu kazi. Ariko yabigiyemo.

    Kuva mu mwaka wa 2004, Maral yakomeje kugerageza gutuma abagore bo mu karere atuyemo bamenya uburenganzira bwabo, bwo kuva mu ngo bakajya gukora akazi kandi bakagira ubwigenge ku bijyanye n'imari (umutungo).

    Akorana n'abagore bo mu cyaro bakorewe ihohoterwa ryo mu ngo, agakora ku buryo babona aho kuba ndetse akabafasha kubona ubutabera.

    *Nibwiraga ko twatakaje buri kintu cyose kandi nkumva naratakaje icyizere, ariko iyo nibukaga buri kintu cyose twari twarakoze, nongeraga kugira umurava wo gukomeza. Sinzacika intege - ejo hazaza ni ah'abantu bashaka amahoro n'ubumuntu.

  • Masouma

    Afghanistan Umushinjacyaha

    *Ọchịchị na-eche naanị maka onwe ha na-adakarị na-egbughị oge. Olileanya m bụ na ụmụnwaanyị Afganistan ga-enweta ikike dịrị ha site na isonye-n'okwu - ndọrọndọrọ ọchịchị, omenala,akụnaụba na mmekọrịta mmadụ na ibe ya- site n'ime otu a,a gbalahụ ọnọdụ gbagbata.,

    Ubwo aba Taliban bigaruriraga igihugu mu kwezi kwa munani, barekuye imfungwa, zirimo n'abanyabyaha bakaze n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam bose hamwe babarirwa mu bihumbi. Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko habayeho ubwicanyi burenze (bunyuranyije) ku bucamanza ndetse n'ubushimusi, nubwo aba Taliban batangaje ko batanze imbabazi rusange ku bahoze bakora muri leta.

    Ubu Masouma abayeho yihishahisha kandi ntazi uko bizamugendekera mu gihe kiri imbere.

    *Abagore n'abakobwa bagize kimwe cya kabiri cy'abaturage b'isi. Kandi baramutse bahawe amahirwe, abagore bashobora gukorera abantu babo n'igihugu cyo kimwe n'abagabo.

  • Fiamē Naomi Mata’afa

    Samoa Minisitiri w'intebe

    Minisitiri w'intebe wa Samoa wa mbere w'umugore akaba n'umukuru w'ishyaka Faʻatuatua i le Atua Samoa ua Tasi (FAST). Fiamē Naomi Mataʻafa yinjiye muri politiki afite imyaka 27 ndetse yanabaye minisitiri w'intebe wungirije, minisitiri w'abagore, umuryango n'iterambere mu mibereho, na nyuma aba minisitiri w'ubutabera.

    Ni n'umutware (matai) w'ingenzi wo ku rwego rwo hejuru, ndetse ni n'intangarugero ku bagore benshi bo muri Samoa bashaka kujya mu myanya ya politiki.

    Gahunda ye ya politiki yibanda cyane ku kubungabunga ibidukikije, mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere mu buryo bwihutirwa muri kamwe mu turere tw'isi tugirwaho ingaruka cyane n'ubushyuhe bw'isi.

    *Ahari ubumwe, hari icyizere ku badukomokaho bazabaho mu bihe biri imbere.

  • Salima Mazari

    Iran Umunyapolitiki wahoze ari n'umuyobozi w'akarere

    Salima Mazari ni umwe mu bagore batatu gusa bayoboye uturere muri Afghanistan. Muri uyu mwaka yagarutsweho cyane mu makuru nk'umugore udafite ubwoba wayoboye umutwe witwaje intwaro wari ushyigikiye leta, ajya ku rugamba kurwana n'aba Taliban.

    Nk'impunzi, muri Iran ni ho yaboneye impamyabumenyi ya kaminuza, mbere yuko asubira muri Afghanistan. Mu 2018, yabaye umuyobozi w'akarere ka Charkint mu ntara ya Balkh, aho yagize uruhare mu biganiro byatumye intagondwa zirenga 100 z'aba Taliban zishyira intwaro hasi zikishyikiriza ubutegetsi. Mu 2021 akarere ke karwanyije aba Taliban mu buryo bukomeye ndetse kugeza ubwo umurwa mukuru Kabul wafatwaga, ko kari mu turere ducye twari tutarigarurirwa n'aba Taliban.

    Byigeze kwibazwa ko yafashwe n'aba Taliban ariko yashoboye guhungira muri Amerika, aho ubu ategereje kubona ibyangombwa byo kwemererwa kuhatura.

    *Mfite icyizere ko hari igihe kizagera kuba umugore, w'umu-Hazara, umu-Shia, n'uvuga igi-Perse - ibyo byose biri mu bindanga - bitazaba icyaha mu gihugu cyanjye cyambyaye.

  • Depelsha Thomas McGruder

    Amerika Yashinze Moms of Black Boys Utd

    Urugaga rwe ruhuza abagore bafite abana b'abahungu b'abirabura muri Amerika hose. Depelsha Thomas McGruder yashinze ndetse akuriye urugaga rukorera mu gihugu hose rwa Moms of Black Boys (MOBB) United na MOBB United for Social Change, rwibanda ku guhindura igenamigambi n'uburyo bwo gufatwamo bigira ingaruka ku kuntu abirabura b'abahungu n'abagabo bafatwamo, by'umwihariko n'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko.

    Ubu akuriye ibikorwa akaba n'umucungamari muri Ford Foundation, aho agenzura ibikorwa byo ku isi n'imari muri icyo kigo.

    Mbere yaho, McGruder yamaze imyaka 20 mu itangazamakuru no mu myidagaduro, akora nk'umunyamakuru no mu myanya y'ubuyobozi muri MTV na Black Entertainment Television.

    *Icyizere cyanjye ni uko mu kuva mu cyorezo, isi izarushaho kumva akababaro k'abandi, abantu bagatahura ukuntu turi magiririrane kandi tukarushaho kuzirikana ibibazo by'abandi bantu n'ingorane zabo zihariye.

  • Mulu Mesfin

    Ethiopia Umuforomo

    Mulu Mesfin, umuforomo umaze imyaka irenga 10 mu kazi, ubu akora mu kigo gitanga serivisi zikomatanye (One Stop Centre) cy'i Mekelle, umurwa mukuru w'akarere ka Tigray karimo intambara mu majyaruguru ya Ethiopia. Icyo kigo gitanga ubuvuzi, ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe n'ubujyanama mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe n'urugomo.

    Mu myaka itatu ishize, Mesfin yatangiye ubukangurambaga bwo guhagarika ihohoterwa rikorerwa abakobwa n'abagore muri Tigray, ikibazo cyakomeje kugarukwaho cyane no muri iyi ntambara yatangiye mu gihugu mu mpera y'umwaka wa 2020.

    Nubwo na we ubwe afite ihungabana, umuforomo Mesfin arashaka gukomeza akazi ke yizeye ko umunsi umwe amahoro azagaruka.

    *Ndashaka gutangiza isi bushya ngo nsoze amakimbirane yose, ntume ibihugu bikora bigamije amahoro aho kugira ngo biganire ku bucuruzi bw'intwaro, no gushyiraho amategeko ahana abafata ku ngufu n'abahohotera abakobwa n'abagore.

  • Mohadese Mirzaee

    Afghanistan Umupilote w'indege

    Umupilote wa mbere w'umugore w'indege z'ubucuruzi muri Afghanistan. Mu rugendo rwanditse amateka mu gihugu cye, muri uyu mwaka, Mohadese Mirzaee yatwaye indege ya Kam Air Boeing 737 ari kumwe n'abakozi bo mu ndege bose b'abagore. Mu kwezi kwa cyenda mu 2020 ni bwo yabaye umupilote w'indege z'ubucuruzi.

    Ubwo aba Taliban binjiraga mu mujyi wa Kabul, Mirzaee yari ari ku kibuga cy'indege yitegura gutwara indege, byarangiye ibuze uko iguruka. Ahubwo, yateze indege nk'umugenzi usanzwe, ava mu gihugu cye. Mirzaee avuga ko aharanira "uburinganire muri sosiyete aho abagore n'abagabo bashobora gukorana".

    Afite icyizere ko vuba aha azongera gutwara indege.

    *Witegereza! Nta muntu n'umwe uzaza ngo aguhe amababa yawe nutihagararaho. Ayanjye narayaharaniye; uzaharanira ayawe, kandi twese hamwe ntawadutanga imbere [ntawaduhagarika].

  • Fahima Mirzaie

    Afghanistan Umubyinnyi wa whirling-dervish

    Ni we mubyinnyi w'umugore wa mbere kandi umwe gusa muri Afghanistan w'imbyino ya whirling-dervish - ibamo kubyina ko mu muhango wo muri Islam wa Sufi Sama. Fahima Mirzaie yashinze itsinda ry'imbyino rihuriwemo n'abagore n'abagabo, ryitwa Shohood Cultural and Mystical Organization.

    Abona kubyina nk'uburyo bumuha akanya ke muri sosiyete irimo iby'idini cyane kandi ishingiye cyane ku migenzo gakondo, aho ibikorwa bihuriwemo n'abagore n'abagabo bigifatwa nka kirazira. Mu gutegura ibitaramo mu gihugu, yari afite icyizere cyuko muri Afghanistan hazabaho umuco w'ubworoherane.

    Mu 2021, byabaye ngombwa ko ahunga igihugu kuko aba Taliban bafata iyo mbyino nk'ubuyobe (kuyoba) muri Islam, bakanavuga ko inyuranyije n'amategeko ya Islam.

    *Nemera gushyira ubuzima bwanjye bwa roho imbere ya byose: tugomba kugerageza kugera ku mahoro imbere muri twebwe hanyuma aya mahoro y'imbere akazakwira ku isi hose.

  • Tlaleng Mofokeng

    Afurika y'epfo Intumwa ya ONU ku burenganzira ku buzima

    Uyu bita Doctor T nk'uburyo bwo kumugaragariza urukundo, ni umuganga akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore mu mibonano no ku buzima bw'imyororokere, uharanira ko ubuvuzi, kwitabwaho kw'abarwaye SIDA na serivisi zo kuboneza urubyaro bigera kuri bose.

    Ubu Dr Tlaleng Mofokeng ni intumwa yihariye ya ONU ku burenganzira ku buzima bw'umubiri n'ubwo mu mutwe - umugore wa mbere, Umunyafurika wa mbere, ndetse n'umwe mu bantu bakiri bato cyane mu myaka ugeze kuri uyu mwanya. Yananditse igitabo cyasomwe cyane cyitwa Dr T: A Guide to Sexual Health and Pleasure.

    Mu 2016, Mofokeng yabaye umwe mu batsindiye igihembo cy'abantu '120 batarageza ku myaka 40' bakoze ibikorwa bikomeye mu kuboneza urubyaro, cyateguwe n'ikigo Bill & Melinda Gates Institute for Population and Reproductive Health.

    *Ni gute nshaka ko isi itangira bushya? Mu kwiyitaho nk'urukundo rwa bose.

  • Tanya Muzinda

    Zimbabwe Asiganwa kuri moto

    Nk'uwinjiye muri uyu mukino wo gusiganwa kuri moto wiganjemo abagabo, Tanya Muzinda yatsinze mu marushanwa yo gusiganwa kuri moto mu gihugu cye. Ni we mugore wa mbere wo muri Zimbabwe wegukanye irushanwa ryo gusiganwa kuri moto kuva ryatangira mu 1957.

    Afatira urugero kuri se, wahoze atwara moto. Yatangiye kwitoza gutwara moto afite imyaka itanu. Muzinda, ubu ufite imyaka 17, yizeye ko azaba umugore wa mbere wo muri Afurika w'umwirabura wegukanye isiganwa ry'isi mu gutwara moto mu cyiciro cy'abagore. Mu 2018, umuryango w'Ubumwe bw'Afurika wamuhaye igihembo cy'umukinnyi w'umugore ukiri muto waranze uwo mwaka.

    Mu nyungu akura mu gusiganwa kuri moto, akora ibikorwa byo gufasha abatishoboye, akarihira amafaranga y'ishuri abanyeshuri barenga 100 bagashobora kwiga mu murwa mukuru Harare.

    *Sinshaka gutangiza isi bushya - ntiyigeze na rimwe iba nta makemwa. Buri gihe hahozeho bimwe byiza na bimwe bibi. Mureke dukosore igihe cy'ubu kugira ngo abazabaho mu gihe kiri imbere ntibizabe ngombwa ko baharanira ibintu bimeze nk'ibyo turimo guharanira.

  • Chimamanda Ngozi Adichie

    Nigeria Umwanditsi

    Ni umwanditsi uzwi cyane w'Umunya-Nigeria akaba n'uharanira uburenganzira bw'abagore, ibyo yanditse bimaze gusemurwa mu ndimi zirenga mirongo itatu. Chimamanda Ngozi Adichie yageze muri Amerika afite imyaka 19 agiye kwiga itumanaho na siyansi ya politiki.

    Igitabo cye cya mbere, Purple Hibiscus cyasohotse mu 2003, cyatsindiye igihembo cya 'Commonwealth Writers' Prize', no mu 2013 igitabo cye Americanah gitangazwa mu bitabo 10 bya mbere byiza byatoranyijwe n'ikinyamakuru The New York Times.

    Ikiganiro cyanditse amateka cya Adichie cya TEDTalk cyo mu 2012, kivuga ngo 'We Should All Be Feminists', ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo 'Twese dukwiye kuba abaharanira uburenganzira bw'abagore', cyatangije ikiganiro ku isi ku bijyanye n'uburenganzira bw'abagore, gitangazwamo igitabo mu 2014. Muri uyu mwaka wa 2021 aherutse gutangaza icyitwa Notes on Grief, aho agaruka cyane kuri se nyuma yuko apfuye mu buryo butunguranye.

    *Mureke dukoreshe aka kanya mu gutangira gutekereza ku buvuzi nk'uburenganzira bwa muntu ahantu hose ku isi - icyo umuntu akwiye kubera ko gusa ariho, atari gusa mu gihe ushoboye kukigeraho.

  • Lynn Ngugi

    Kenya Umunyamakuru

    Umunyamakuru watsindiye ibihembo unatangaza ibiganiro ku mbuga, Lynn Ngugi yamenyekaniye ku kazi ke ku rubuga TUKO rw'amakuru, aho yavugaga ku nkuru zishingiye ku mibereho y'abantu zitanga icyizere n'urugero rwo gukurikiza.

    Mbere yaho yakoze nk'umukorerabushake wita ku barwayi ba kanseri, nuko mu 2011 atangira akazi ke mu itangazamakuru muri Kiwo films, nyuma yaho akora mu kigo Qatar Foundation. Ngugi ni n'umwe mu bakurikirwa n'imbaga ku mbuga nkoranyambaga kandi unazwi cyane mu itangazamakuru mu gihugu cye.

    Mu 2020 yatsindiye igihembo cya 'Cafe Ngoma Humanitarian Journalist of the Year Award', no muri uyu mwaka atsindira igihembo cya 'I Change Nations Community Ambassador Award'.

    *Nifuza ko isi yatangira bushya nk'ahantu buri muntu wese yumva atekanye.

  • Amanda Nguyễn

    Amerika Rwiyemezamirimo ku mibereho

    Ni umuyobozi wa Rise, umuryango urinda uburenganzira bw'abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufatwa ku ngufu.

    Impirimbanyi iharanira uburenganzira akaba na rwiyemezamirimo ku mibereho, Amanda N. Nguyễn yashinze Rise nyuma yuko mu 2013 afashwe ku ngufu ubwo yigaga muri Kaminuza ya Harvard, abwirwa ko afite igihe cy'amezi atandatu gusa cyo gutangamo ikirego mbere yuko ibimenyetso bisenywa (bikurwaho). Yafashije mu kwandika umushinga w'itegeko Sexual Assault Survivors' Rights Act, ribungabunga uburenganzira bw'uwafashwe ku ngufu bwo kubika ibimenyetso.

    Mu 2021, videwo ye ku kurwanya ibyaha by'urwango bikorerwa abakomoka muri Aziya yarahererekanyijwe cyane ku mbuga muri Amerika, iba igihe cy'ingenzi cyane mu bukangurambaga bwo kwamagana urwango ku bakomoka muri Aziya.

    *Nta muntu n'umwe utagira ububasha iyo twishyize hamwe. Nta muntu n'umwe utagaragara iyo dusabye kubonwa.

  • Basira Paigham

    Afghanistan Impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore bo mu moko ya ba nyamucye

    Gukora mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw'abatinganyi byuzuyemo ingorane muri Afghanistan, ariko nubwo bimeze gutyo Basira Paigham amaze imyaka umunani aharanira uburinganire bw'abagore n'abagabo hamwe n'uburenganzira bw'abagore bo mu moko ya ba nyamucye.

    Yatanze amahugurwa kuri izo ngingo afatanyije n'abo bakorana, ndetse aha abatinganyi ubufasha bw'amafaranga bwo gutuma bashobora kwivuza nyuma yo gukorerwa ihohoterwa, anabagira inama.

    Ubu aba muri Ireland, aho akomeje gukora ibikorwa bigamije ko abatinganyi bemerwa muri Afghanistan, bagahabwa uburenganzira bwabo kandi bakagira ubwisanzure.

    *Nizeye ko abaturage ba Afghanistan bazashobora guhumeka bisanzuye, bitabaye ngombwa ko babanza gutekereza ku idini ryabo, igitsina, n'ibijyanye n'amahitamo yabo mu mibonano. Ntabwo tuzaceceka kandi hamwe n'umuhate wose ushoboka, tuzashobora guhindura imyumvire.

  • Natalia Pasternak Taschner

    Brazil Impuguke mu binyabuzima no gutangaza amakuru ya siyansi

    Abinyujije mu nkuru z'ibitekerezo bye bwite yatangaje mu binyamakuru, no mu biganiro kuri radio no kuri televiziyo, yagejeje ku bantu babarirwa muri za miliyoni muri Brazil amakuru y'ingenzi cyane yarokoye ubuzima ajyanye na siyansi muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19.

    Natalia Pasternak ni umwanditsi kuri siyansi akaba ari n'impuguke mu binyabuzima byiga ku dukoko (microbiology). Afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri 'bacterial genetics' yakuye muri Kaminuza ya São Paulo. Kubera ubuhanga mu byo akora, yatumiwe kuri Kaminuza ya Columbia muri Amerika, i New York, atumiwe n'umuhanga uzwi cyane mu bumenyi bw'imikorere y'ubwonko akaba n'umwanditsi kuri siyansi, Stuart Firestein.

    Yanashinze ndetse ubu ni we uyoboye Instituto Questão de Ciência, umuryango udaharanira inyungu wibanda ku guteza imbere kugendera ku bimenyetso (gihamya) byo muri siyansi mu gufata ingamba zireba abaturage.

    *Nk'umwuzukuru w'abishwe muri jenoside y'Abayahudi, ndabizi icyo leta z'ubutegetsi bw'igitugu zishobora gukora ku bantu. Kuvuganira siyansi muri Brazil mu gihe cy'icyorezo wari umusanzu wanjye wo gutuma "Ntibizongere Ukundi" ikomeza kuba impamo.

  • Monica Paulus

    Papua New Guinea Impirimbanyi yamagana urugomo rufitanye isano n'ubupfumu (kuragura)

    Mu gufasha abashinjwa ubupfumu n'urugomo rufitanye isano na bwo (SARV), impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu Monica Paulus ni umwe mu bashinze urugaga Highlands Women Human Rights Defenders Network. Uyu muryango utanga ubuhungiro n'inama mu rwego rw'amategeko ku bagore bashinjwa kuba ari abapfumu, ndetse ugatangaza ibibazo byabo muri ONU no mu yindi miryango mpuzamahanga.

    Ibikorwa by'uwo muryango byatumye leta ya Papua New Guinea ishyiraho utunama twiga ku rugomo rufitanye isano n'ubupfumu.

    Mu 2015, Paulus yari umwe mu bagore batoranyijwe na ONU bakoze ibikorwa bikomeye ndetse ahabwa n'igihembo cy'abagore cya Papua New Guinea Award for Women, kubera umurava we. Umuryango Amnesty International Australia wavuze ko ari umwe mu bagore b'intwari cyane ku isi.

    *Dukwiye gutangira bushya tukibuka ko twese turi abagize inyokomuntu, kandi igitsina ntigikwiye na rimwe kudusubiza inyuma cyangwa ngo kibe ikidutanya.

  • Rehana Popal

    Afghanistan Umwunganizi mu mategeko

    Ni impuguke mu mategeko ajyanye no kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi no mu mategeko mbonezamubano. Ubu Rehana Popal akora mu byo gufasha abasemuzi bo muri Afghanistan n'abandi basigaye mu gihugu nyuma yuko ingabo za OTAN/NATO zihavuye.

    Popal yabaye umugore wa mbere w'Umunya-Afghanistan ukoze akazi ko kunganira abantu mu mategeko mu nkiko zo mu Bwongereza. Yageze mu Bwongereza nk'impunzi afite imyaka itanu, muri kaminuza yiga politiki mpuzamahanga n'amategeko, ubu akora nk'umwunganizi mu mategeko ku burenganzira bwa muntu.

    Mu 2019, yahawe igihembo cy'umwunganizi mu mategeko w'umwaka mu bagore b'abunganizi, mu bihembo byitwa Inspirational Women in Law Awards.

    *Nizeye ko mu gihe kiri imbere, abagore n'abakobwa bo muri Afghanistan bazashobora kubona uburenganzira bwabo bwo kwiga, gukora akazi no kubaho nta bwoba bafite.

  • Manjula Pradeep

    Ubuhinde Impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu

    Ni umunyamategeko n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'abatishoboye mu Buhinde. Manjula Pradeep, uvuka mu muryango w'ab'amikoro macye cyane wa Dalit muri leta ya Gujarat, azwi cyane kubera ibikorwa bye byo kurwanya ivangura rishinye ku miryango no ku gitsina. Yabaye umukuru wa Navsarjan Trust, umuryango wa mbere munini mu Buhinde uharanira uburenganzira bw'aba Dalits (mbere bari bazwi nk'abadakorwaho).

    Muri uyu mwaka, ari mu bashinze akanama k'igihugu k'abayobozi b'abagore. Yanashinze umuryango Wise Act of Youth Visioning and Engagement, uharanira guteza imbere urubyiruko rwahejwe rwo muri iki gihugu.

    Ni umunyamuryango muri International Dalit Solidarity Network, aho avuga ku burenganzira bw'aba Dalit mu nama ya ONU ku kurwanya ivanguramoko.

    *Ndashaka ko isi itangira bushya ikagira kumva akababaro k'abandi ikanagira urukundo, aho abagore bo mu miryango itishoboye baba imbere mu nzira yerekeza kuri sosiyete irangwamo amahoro no gukora igikwiye.

  • Razma

    Afghanistan Umunyamuziki

    Razma, umunyamuziki ubifitemo uburambe, acuranga igikoresho akenshi gicurangwa n'abagabo. Yize umuziki, ndetse avuka no mu muryango w'abanyamuziki. Yaririmbanye n'abaririmbyi bakomeye muri Afghanistan no mu mahanga.

    Avuga ko yari afite icyizere cyo kwereka isi indi sura ya Afghanistan abinyujije mu muziki we, ariko wabaye "umwaka w'icuraburindi [umwijima] ryinshi" ku bagore b'Abanya-Afghanistan. Nk'umunyamuziki utagishobora kuririmba cyangwa ngo acurange ari kumwe n'abandi, biramugoye cyane.

    Umuziki wari waraciwe ubwo aba Taliban bari ku butegetsi bwa mbere kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2001, kandi Razma afite ubwoba ko amateka arimo kwisubiramo ku banyamuziki bo muri Afghanistan.

    *Gutekereza kuri sosiyete itarimo umuziki n'indirimbo bintera kugira agahinda gakabije cyane kurusha mu kindi gihe cyabayeho. Nizeye ko amajwi asinziriye y'abagore bo mu gihugu cyacu azashobora guhindukamo impuruza yo kwishyira hamwe.

  • Rohila

    Afghanistan Umunyeshuri

    Rohila ni umunyeshuri wagizweho ingaruka no guhezwa (gukumirwa) kw'abakobwa mu mashuri yisumbuye muri Afghanistan, kwategetswe n'aba Taliban. Amasomo akunda ni siyansi n'Icyongereza, kandi afite inyota yo kuzashobora kwigana na basaza be ku ishuri ryigisha buri gitondo.

    Rohila avuga ko abakobwa bacyeya cyane bo mu itsinda ry'inshuti ze ari bo bashobora kubona internet, kandi arimo kugorwa no kwiga nta mwarimu afite.

    Afite inzozi zo kwiga ibijyanye n'imitekerereze n'imyitwarire ya muntu (psychology) no kuzabona buruse (bourse) yo kujya kwiga mu mahanga.

    *Afghanistan ubu yatandukanye n'isi, kandi inzozi zanjye zo gukomeza amasomo numva zitashoboka. Nizeye ko amahanga atazatwibagirwa, n'imyaka twamaze twiga cyane ntibe impfabusa.

  • Alba Rueda

    Argentina Uharanira uburenganzira bw'abantu b'ibinyabibiri (transgender)

    Umuntu wa mbere w'ikinyabibiri wageze mu mwanya wo hejuru muri leta mu gihugu cye. Alba Rueda ni umunyamabaganga wungirije ushinzwe ingamba zo kudaheza (kudakumira) bamwe wo muri minisiteri y'abagore, uburinganire no kudaheza.

    Impirimbanyi akaba n'umwarimu wa kaminuza, ni we uzwi cyane mu muryango Trans Women Argentina, wakoze ubukangurambaga ku mushinga w'itegeko ku buringanire mu kazi ku bantu b'ibinyabibiri uha imyanya ingana na 1% mu kazi ka leta abantu bameze gutyo n'abambara imyenda y'ab'ikindi gitsina (transvestite people), akenshi bambara iy'abagabo kandi bo ari abagore. Uwo mushinga w'itegeko warashyigikiwe cyane mu nteko ishingamategeko uhinduka itegeko mu kwezi kwa gatandatu mu 2021.

    Mu 2019, Rueda yareze mu nkiko musenyeri mukuru wo muri Kiliziya Gatolika wanze guhindura amakuru ye yo mu bubiko bwa kiliziya ngo ahure n'izina n'igitsina byanditse ku ndangamuntu ye.

    *2021 yagaragaje ingaruka nini y'ingamba z'ubukungu ku myororokere no ku busumbane. (Dukwiye guteza imbere) ingamba zifitemo kuzirikana ibinyabibiri zituma dushobora kubaka indi mibano no gutera imbere muri rusange no mu muryango.

  • Ruksana

    Afghanistan Muganga ubaga (surgeon/chirurgienne)

    Dr Ruksana ni umuganga ubaga akaba ari n'umwarimu wa kaminuza. Yashinze umuryango utanga ubuvuzi bw'ibanze ku barwayi bahunze bava mu zindi ntara muri Afghanistan kubera intambara.

    Mu gihe cy'imirwano yagiye akorera ahantu hateje ibyago ku buzima, agaha ubuvuzi abadafite uwo kubitaho. Ni umukorerabushake mu kigo cy'igihugu cyo kurwanya kanseri (cancer), aho muri iki gihe akora ibikorwa byo kumenyekanisha indwara ya kanseri y'ibere.

    Akunda akazi akora ko kubaga abarwayi bagize ibibazo bitandukanye, kandi yizeye ko ibyo akora bizabera urugero abanyeshuri biga ubuganga (ubuvuzi) bo muri Afghanistan.

    *Buri mpinduka ikomeye iva ku kwiyemeza n'umuhate by'umuyobozi. Nshobora kuba ntari umuyobozi, ariko nzaguma muri Afghanistan kugira ngo nzane impinduka muri uru rwego rw'ubuvuzi rwa hano rutagikora neza kandi rwamunzwe na ruswa.

  • Halima Sadaf Karimi

    Afghanistan Umunyapolitiki wahoze ari Depite

    Uyu yahoze ari Depite mu nteko ishingamategeko ya Afghanistan uva mu ntara ya Jowzjan yo mu majyaruguru. Halima Sadaf Karimi ni umunyapolitiki ufite ubunararibonye bw'imyaka myinshi.

    Yari umwe mu badepite b'abagore bagera hafi kuri 70 mu gihugu cye. Afite impamyabumenyi ya kaminuza muri siyansi ya politiki n'ubukungu. Ni impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, ibi byatumye ashyirwa ku nkeke n'aba Taliban, bituma inshuro nyinshi ahinduranya inzu zo kubamo ku bw'umutekano we.

    Mu 2020, musaza we muto, wigaga muri kaminuza, yishwe n'aba Taliban.

    *Ubutegetsi bwikunda aho gukunda abaturage buri gihe bwatsinzwe hakiri kare. Icyizere cyanjye ni uko abagore b'Abanya-Afghanistan bazabona uburenganzira bwa muntu bwabo babugizemo uruhare - muri politiki, mu muco, mu bukungu no mu mibereho - kandi mu kubigenza gutyo, bizarinda ko habaho amakuba mu mibereho.

  • Roya Sadat

    Afghanistan Akora filimi

    Ni we mugore wa mbere wayoboye filimi mu gihe cy'ubutegetsi bw'aba Taliban muri Afghanistan. Mu gihe cy'imyaka makumyabiri, filimi ze zanyuzemo amajwi y'abagore bo muri Afghanistan, ubuzima babayemo n'imbogamizi bashyirwaho.

    Filimi ye yo mu 2017 yise A Letter to the President (Ibaruwa kuri Perezida), yatoranyijwe muri Afghanistan nk'iserukiye izindi mu gihugu, ngo ihatane n'izindi mu cyiciro cya filimi nziza yo mu rurimi rw'amahanga, mu bihembo bya Academy Awards byo ku nshuro ya 90.

    Sadat ni umukuru akaba n'umwe mu bashinze Roya Film House, kompanyi yigenga ikora filimi, ndetse bivugwa ko ari we watangije iserukiramuco mpuzamahanga ry'abagore rya filimi muri Afghanistan, na ryo ni we urikuriye.

    *Mu myaka itanu ya mbere yo ku butegetsi bw'aba Taliban, nari mfite icyizere ko bizarangira n'imiryango [inzugi] y'ishuri igafunguka kuri jyewe. Uyu munsi ndacyemera ko ijwi ry'ubwisanzure, ry'abantu, rizatsinda.

  • Shogufa Safi

    Afghanistan Umukuru wa 'orchestre'

    Nk'umukuru wa 'orchestre' Zohra, ya mbere muri Afghanistan igizwe n'abagore gusa, Shogufa Safi ayobora itsinda ry'abanyamuziki bafite kuva ku myaka 13 kugeza kuri 20, bamwe muri bo bava mu miryango icyennye cyangwa b'impfubyi.

    Iyo 'orchestre' icuranga umuziki gakondo wo muri Afghanistan hamwe n'umuziki ugendera ku manota wo mu bihugu by'i Burayi n'Amerika. Kuva mu 2014 yagiye ikora ibitaramo ku rwego rw'igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Ubu aba Taliban bafunze ikigo cy'igihugu cy'umuziki cya Afghanistan, aho Safi yajyaga yitoreza. Nyuma yo gushobora guhungira i Doha muri Qatar, we na bamwe muri bagenzi be - byabaye ngombwa ko basiga muri Afghanistan ibikoresho byabo by'umuziki - bakumbuye kuzongera gushobora gucuranga bari hamwe.

    *Icyizere nta na rimwe gitsindwa. No mu mwijima mwinshi, nemera ko agati kanjye ko kuririmbisha [ko gutangisha 'mesure'] kazaba ikibatsi cy'icyizere n'urumuri kuri Afghanistan.

  • Sahar

    Afghanistan Umukinnyi w'umupira w'amaguru

    Ni umwe mu bagore benshi bashaka gukina umupira w'amaguru muri Afghanistan, ariko ntibikimushobokera muri iki gihe aba Taliban bari ku butegetsi. Mu myaka micye ishize Sahar yakiniye ikipe yo mu karere ke, ndetse bituma amenyana n'inshuti nyinshi.

    Ubwo aba Taliban bafataga ubutegetsi muri uyu mwaka, yagiye kwihisha hamwe n'umuryango we, nyuma baza guhungira mu kindi gihugu.

    Aracyahangayitse kubera bagenzi be b'abagore bakinanaga umupira w'amaguru bakiri muri Afghanistan, ariko yizeye ko ubu ashobora kugera ku nzozi ze zo kongera gusubira mu kibuga gukina.

    *Ndashaka gukomeza kwiga kwanjye no kugerageza uko nshoboye nkagera ku ntego zanjye zo gutuma umuryango wanjye - nanjye - duterwa ishema n'ibyo nagezeho. Ndashaka kugera ku ntsinzi kugira ngo ntihazagire umuntu n'umwe uvuga ko abakobwa badashobora gukina umupira w'amaguru.

  • Soma Sara

    Ubwongereza Yashinze Everyone's Invited

    Konti yo kuri Instagram inafite urubuga 'Everyone's Invited', urubuga rw'abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byombi byashinzwe na Soma Sara mu kwezi kwa gatandatu mu 2020. Ni urubuga rufunguye ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho batanga ubuhamya bwabo hatagaragazwa umwirondoro wabo, intego ari ukwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore no kurandura 'umuco wo gufata ku ngufu' mu mashuri na kaminuza mu Bwongereza.

    Kuva watangira, uyu mushinga umaze gukusanya inkuru zirenga 50,000, ndetse wamenyekanye cyane nyuma y'iyicwa rya Sarah Everard, washimutiwe mu muhanda w'i London mu kwezi kwa gatatu mu 2021.

    Sara yizeye ko azagura (kwagura) ubukangurambaga bwe bukarenga urwego rwo mu mashuri, bukajyamo no kurwanya umuco mugari wo kwanga no gusuzugura abagore.

    *Ndashaka ko isi yumva, igafasha, ndetse ikemera ibivugwa n'abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

  • Mahbouba Seraj

    Afghanistan Impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abagore

    Nyuma yo kumara imyaka 26 aba mu buhungiro muri Amerika, Mahbouba Seraj yasubiye mu gihugu cye cy'amavuko cya Afghanistan mu 2003, kandi kuva icyo gihe yabaye umwe mu bashinze anayobora imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw'abagore n'abana.

    Ubuzima bwe yabuhariye guteza imbere abakorewe ihohoterwa ryo mu ngo, guharanira ubuzima bwiza bw'abana n'uburezi bwabo, no kurwanya ruswa. Ubwo aba Taliban bafataga ubutegetsi mu kwezi kwa munani mu 2021, yagumanye n'abaturage bagenzi be mu gihugu, ndetse yumvikana mu bitangazamakuru byo mu gihugu na mpuzamahanga avuga ku guhangayika afitiye abagore b'Abanya-Afghanistan.

    Ikinyamakuru Time Magazine cyamugize umwe mu 'bagore 100 bafite ijambo rikomeye bo mu 2021'.

    *Amahoro ni cyo cyifuzo nimero ya mbere nifuriza igihugu cyanjye. Sinshaka kubona isura y'ubwoba mu maso y'abakobwa tuvukana no mu maso y'abakobwa banjye kubera ejo hazaza hatizewe kuri bo. Ibi ndabirambiwe.

  • Elif Shafak

    Ubufaransa Umwanditsi

    Umwanditsi watsindiye ibihembo ufite ubwenegihugu bwa Turukiya n'Ubwongereza akaba aharanira uburenganzira bw'abagore n'abatiganyi.

    Elif Shafak amaze gutangaza ibitabo 19, birimo nka 10 Minutes 38 Seconds in This Strange World, cyabaye ku rutonde rugufi rw'ibihatanira igihembo Booker Prize, hamwe n'icyitwa The Forty Rules of Love, cyatoranyijwe na BBC nka kimwe mu bitabo 100 byahinduye isi yacu. Ibitabo bye bimaze gusemurwa mu ndimi zirenga 50.

    Shafak afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) muri siyansi ya politiki kandi yanigishije muri za kaminuza muri Turukiya, muri Amerika no mu Bwongereza. Mu 2021, yahawe igihembo cya Halldór Laxness International Literary Prize kubera umusanzu we mu 'kongera kugira ikintu gishya [kuvugurura] ubugeni bwo kubara inkuru'.

    *Aho ari ho hose ku isi, duhagaze mu mayirabiri [amasangano y'imihanda]. Isi ya kera ntikiriho - aho kugira tugerageze gusubira inyuma mu bya kera, dushobora kubaka isi nziza kurushaho kandi irimo gushyira mu gaciro kurushaho aho nta muntu usigazwa inyuma.

  • Anisa Shaheed

    Afghanistan Umunyamakuru

    Ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane muri Afghanistan. Mu gihe cy'imyaka irenga 10, Anisa Shaheed yakoze inkuru ku ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu, kuri politiki no kuri ruswa. Yakoze mu gitangazamakuru Tolo News, kimwe mu bikomeye mu gihugu.

    Shaheed yagiye aterwa ubwoba kubera kuba umunyamakuru kandi ari umugore, biba ngombwa ko ahunga igihugu nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi ku itariki ya 15 y'ukwezi kwa munani. Mu 2020, umuryango uharanira uburenganzira bw'abanyamakuru ku isi, Reporters sans frontières, washimye inkuru za 'gitwari' (zigaragaza ubutwari) yakoze mu gihe cya coronavirus.

    Mu 2021, yatangajwe n'ikigo Free Speech Hub cyo muri Afghanistan nk'umunyamakuru w'umwaka, n''ikirango cy'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo'.

    *Mu gihe guhunga no gutakaza icyizere bizaba birangiye, nizeye kubona Afghanistan iri mu mahoro. Nizeye kubona abagore n'abakobwa bamwenyura. Kandi nizeye ko nzashobora gusubira mu gihugu cyambyaye, iwacu, no mu kazi kanjye.

  • Mina Smallman

    Ubwongereza Padiri n'umurezi

    Mu 2013, yabaye umudiyakoni mukuru wa mbere w'umugore mu Itorero ry'Ubwongereza (Church of England) uva mu bwoko bwa ba nyamucye. Ubu, nka padiri w'umwangilikani uri mu kiruhuko cy'izabukuru akaba ari n'umwarimu, Mina Smallman amaze igihe akora ubukangurambaga bwo gutuma imihanda yo mu Bwongereza irushaho kubamo umutekano ndetse na polisi igakorwamo amavugurura.

    Babiri mu bakobwa be bishwe mu 2020: Nicole Smallman na Bibaa Henry bishwe batewe icyuma (imbugita mu Kirundi) n'umugabo w'imyaka 19 ahantu abantu batemberera baruhuka (park) i London. Smallman yanenze ukuntu polisi yitwaye mbere ubwo bari babanje kuburirwa irengero, anavuga ko abo bakobwa be babiri bashobora kuba barazize 'irondaruhu' n''icyiciro' cy'umuryango bavutsemo.

    Avuga ko yababariye uwishe abakobwa be: 'Iyo tugiriye urwango umuntu si we wenyine uheranwa na rwo, ni wowe, kuko ibitekerezo byawe bihora byaratwawe no kwihorera. Nanze kumuha ubwo bubasha'.

    *Nk'umwarimu na padiri, nahariye ubuzima bwanjye kurera abahungu n'abakobwa abantu basuzuguraga. Ndimo gusaba buri umwe muri mwebwe ngo azamure ijwi yamagane ivangura. DUSHOBORA guhinduka.

  • Barbara Smolińska

    Poland (Pologne) Yashinze Reborn Sugar Babies

    Ibipupe (ibikinisho) byo "kongera kuvuka" bifasha abagore bamwe inda zavuyemo cyangwa bapfushije umwana, kandi kuri bamwe bifasha mu guhangana n'ibibazo by'umuhangayiko, agahinda gakabije n'ibibazo by'uburumbuke. Umunyabugeni wo muri Pologne Barbara Smolińska ni we utanga ishusho (designer) y'ibyo bipupe akanabikora, akora ibikinisho bimeze nk'abana basanzwe bishobora kwifashishwa mu komora ibikomere abo bagore bahuye na byo.

    Uyu wahoze ari umunyamuziki, yakoze amahugurwa mu mwuga wo gukora ibijyanye no gutunganya ubwiza bw'umubiri, ndetse ni we washinze kompanyi ye, Reborn Sugar Babies. Ibipupe bye akoresha intoki byakoreshejwe muri za filimi no mu gutoza abaganga, abaforomo n'ababyaza mu mashuri yigisha ubuvuzi.

    Smolińska akunda ubugeni (art) bwe kandi yemera ko ibyo akora bitanga icyizere ku bagore ndetse bikabafasha mu buzima bwabo bwo mu mutwe.

    *Nifuza ko abantu barushaho kumva akababaro ka bagenzi babo, bakarushaho kuvuga ikibarimo no koroherana ku bitandukanye, nkuko bimeze ku buvuzi bw'ibipupe byo kuvuka bushya, bishobora gufasha abagore benshi cyane.

  • Ein Soe May

    Myanmar Impirimbanyi iharanira demokarasi

    Nyuma yo gutabwa muri yombi n'agatsiko ka gisirikare mu kwezi kwa kane, Ein Soe May (si ryo zina rye nyakuri) yakomeje gufungwa mu gihe cy'amezi atandatu kugeza aho afunguriwe bijyanye n'imbabazi rusange ziherutse gutangwa. Yari afungiye mu kigo cyo guhata ibibazo cy'igisirikare no muri gereza ya Insein. Avuga ko igihe yamaze afunze cyari kigoye cyane, anavuga ko yakorewe iyicarubozo (kuboreza igufa mu Kirundi) ku mubiri no mu bitekerezo.

    Kuva akiri umunyeshuri, iyi mpirimbanyi ikiri urubyiruko yagize uruhare mu bikorwa byinshi byo ku rwego rwo hasi byo gukora ubukangurambaga. Nyuma yuko igisirikare gihiritse ubutegetsi ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri, Soe May yabaye umwe mu bari mu ihuriro ryamagana igisirikare, harimo nko gukora imyigaragambyo mu kwezi kwa kabiri no mu mpera y'ukwa gatatu.

    Kuva yafungurwa, yongeye gukora ibikorwa bye bya politiki.

    *Isi ibaye ishoboye kongera gutangizwa bushya... Turashaka gutsinda icyorezo no kubaka sosiyete irimo amahoro. Twizeye ko ubutegetsi bw'igitugu bwose ku isi buzahirikwa hakajyaho demokarasi nyakuri n'amahoro.

  • Piper Stege Nelson

    Amerika Umukozi mu igenamigambi muri The Safe Alliance

    Mu rugaga The Safe Alliance mu mujyi wa Austin muri leta ya Texas, umukozi mukuru mu igenamigambi Piper Stege Nelson akorana n'abaturage mu guhagarika ihohoterwa rikorerwa abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa ryo mu ngo ndetse no guhagarika gucuruza abantu bakoreshwa imibonano.

    Uwo muryango ugira inama abakobwa bato bafashwe ku ngufu batagishobora kubona serivisi zo gukuramo inda, kuko itegeko rishya muri iyi leta ribuza gukuramo inda yo guhera ku byumweru bitandatu.

    Stege Nelson yahariye ubuzima bwe guharanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa. Yanakoranye na gahunda ya Michelle Obama yitwa Let Girls Learn, na Annie's List, akanama k'ibikorwa muri politiki kihaye intego yo kongera umubare w'abagore bajya muri politiki kandi bagatanga umusaruro muri urwo rwego.

    *Covid-19 yamaze gutangiza imibereho mishya - abantu bumva bafite imbaraga zo kuvuga ku kintu cy'ingirakamaro. Imbogamizi iriho ubu ni ukwigisha buri mugabo, buri mugore na buri mwana ku kamaro k'ubwigenge bw'umubiri no kwifatira icyemezo.

  • Fatima Sultani

    Afghanistan Yurira imisozi miremire

    Nyuma yuko mu 2019 atangiye ibyo kurira imisozi miremire nk'uburyo bwo kwishimisha, Fatima Sultani yahise yiha intego yo gutuma abakobwa bo muri Afghanistan bakunda ibyo kurira imisozi miremire.

    Ubwo yari afite imyaka 18, yanditse amateka nyuma yo kugera ku isonga ry'umusozi Noshakh wo muri Afghanistan, ufite ubutumburuke bwa metero 7,492, aba uwa mbere muto mu myaka ubikoze. Yari mu ikipe y'urubyiruko rw'Abanya-Afghanistan icyenda burira imisozi miremire, batatu muri bo ari abagore.

    Sultani, ukunda siporo, amaze imyaka irindwi ari umwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'iteramakofe, iya taekwondo n'iya jiu jitsu.

    *Abagore b'Abanya-Afghanistan baharaniye ubwisanzure n'uburenganzira bwabo mu gihe cy'imyaka 20. Buriye imisozi miremire bandika amateka. Nizeye ko bazabona ubwisanzure bwo kongera kurira imisozi miremire, imbere no hanze y'igihugu.

  • Adelaide Lala Tam

    Ubushinwa Umunyabugeni

    Umuhanzi akaba n'umunyabugeni mu gutegura ibiribwa (food designer) wiga ku bijyanye n'amahitamo dukora y'imibereho yacu, cyane cyane umubano w'iki gihe hagati yacu n'ibiribwa.

    Adelaide Lala Tam, wavukiye mu Bushinwa, nyuma yaje kuba umuturage w'igihe kirekire muri Hong Kong, ubu atuye akanakorera akazi mu Buholandi. Ubugeni (art) bwe busesengura itunganywa ry'ibiribwa ndetse ashishikariza ababirya kongera gusuzuma ibyo barya n'inshingano yabo mu itunganywa ryabyo.

    Mu 2018, yatsindiye igihembo cya rubanda n'icy'akanama nkemurampaka mu bihembo bya Future Food Design Awards. Ari ku rutonde rwa '50 Next' rwo muri uyu mwaka wa 2021, ruvuga ku bantu barimo kugira uruhare rukomeye mu kugena ejo hazaza h'ibijyanye no guhitamo ibyo guteka, guteka no kurya.

    *Isi yarahindutse cyane mu 2021, ubu ndashaka ko isi irushaho kubamo kumva mugenzi wawe ku bijyanye n'ibyo turya n'ukuntu ibyo bigera ku meza.

  • Sister Ann Rose Nu Tawng

    Myanmar Umubikira wo muri Kiliziya Gatolika

    Uyu mubikira wo muri Kiliziya Gatolika yahindutse ikimenyetso kiranga imyigaragambyo muri Myanmar nyuma yuko igisirikare gifashe ubutegetsi, igihe yapfukamaga imbere y'abapolisi ngo arengere (arokore) abigaragambya bari bihishe muri kiliziya ye.

    Ifoto ye apfukamye yatandukanyije amaboko nk'urimo gusenga ahanze amaso abapolisi bitwaje intwaro nyinshi, yarahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa gatatu mu 2021, ndetse benshi baramushima.

    Umubikira Ann Rose Nu Tawng yavuze ku mugaragaro ku kurinda abaturage b'abasivile, cyane cyane abana. Yize ububyaza ndetse muri iyi myaka 20 ishize ubuzima bwe bwaranzwe no gufasha rubanda, muri iki gihe cya vuba aha yita ku barwayi ba Covid muri leta ya Kachin muri Myanmar.

    *Nabonye nshengutse umutima ibyabaye muri Myanmar. Mbaye nshoboye kugira ikintu nkora, nafungura abantu bose bafungiwe mu magereza bazira ubusa kandi naringaniza abantu nta vangura.

  • Emma Theofelus

    Namibia Umunyapolitiki

    Mu mwaka ushize, yabaye umwe mu ba minisitiri bato cyane mu myaka muri Afurika - yari afite imyaka 23 ubwo yagenwaga kuri uwo mwanya. Emma Inamutila Theofelus ni Depite akaba na Minisitiri wungirije w'itumanaho, mu nshingano ze harimo no kuyobora ibikorwa by'igihugu cye byo gutangaza amakuru kuri Covid-19.

    Mbere yaho, yari impirimbanyi y'urubyiruko, aharanira uburinganire bw'abagore n'abagabo, uburenganzira bw'abana ndetse n'iterambere rirambye, akuriye inteko y'urubyiruko ndetse yabaye n'umuyobozi wungirije w'akarere k'umujyi wa Windhoek, aho yavukiye.

    Theofelus afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Namibia na diploma ku guharanira uburenganzira bw'abagore no ku masomo ku buringanire bw'abagore n'abagabo yakuye muri Kaminuza y'Afurika y'epfo.

    *Isi ishobora gutangira bushya mu kongera umuvuduko: dukwiye kongera umuvuduko mu gushyira mu bikorwa gahunda zose zimaze imyaka zitegurwa. Nta gihe gihari cyo gutinda. Mu by'ukuri, igihe cyaradushiranye.

  • Sara Wahedi

    Afghanistan Umuyobozi wa Ehtesab

    Yashinze ikigo gito cy'ikoranabuhanga cyo muri Afghanistan cya Ehtesab. Igicuruzwa cya mbere cy'iki kigo ni ugutanga amakuru aburira y'ako kanya anyuze kuri app, ku mutekano, umuriro w'amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi), n'uko ibinyabiziga bimeze mu muhanda (niba hari umubyigano), kiyaha abatuye mu mujyi wa Kabul. Iyo app yabaye ingenzi cyane mu guha Abanya-Afghanistan amakuru ku bwoko n'ingano y'ibyago bibari iruhande, itanga amakuru ku bitero by'ibiturika (ibisasu), ku gukubitwa mu ruhame ndetse no ku gusaka inzu.

    Mu 2022, Sara Wahedi yizeye ko azatangiza uburyo bw'ubutumwa bugufi bwa SMS bwo kuri telefone, kugira ngo n'abatuye mu cyaro babashe gukoresha iyo serivisi.

    Uyu rwiyemezamirimo wo mu rwego rw'ikoranabuhanga ni umwe mu bari ku rutonde rw'ikinyamakuru Time Magazine mu 2021, rw'"Abayobozi b'ejo hazaza". Ubu yiga uburenganzira bwa muntu n'ubumenyi bw'isesengura ry'amakuru (data science) kuri Kaminuza ya Columbia muri Amerika.

    *Byanze bikunze Abanya-Afghanistan bazahaguruka bunze ubumwe, basaba amatora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo n'igikorwa cyo kongera kubaka igihugu cyacu. Kugira ngo tugere aho ngaho, ni ngombwa ko habaho ubuhirimbanyi bukomeza umutsi mu guharanira uburezi n'ubuvuzi kuri bose ku bakobwa n'abahungu.

  • Vera Wang

    Amerika Ategura imideli

    Utegura imideli uzwi cyane mu gutunganya imyambaro y'abageni uri mu b'imbere mu by'imideli kuva mu myaka ya 1970. Vera Ellen Wang yaguye (kwagura) ubucuruzi bwe yongeramo ibyo gutuma abantu bagira impumuro nziza, ubwanditsi, gutegura mu nzu n'ibindi.

    Yavukiye i New York ku babyeyi b'Abashinwa ndetse yabaye umwanditsi mukuru ku mideli mu kinyamakuru Vogue na nyuma aba ukuriye gutegura imideli muri kompanyi Ralph Lauren.

    Ni umunyamuryango w'akanama k'indobanure k'abategura imideli muri Amerika ka Council of Fashion Designers of America, kamuhisemo nk'uwarushije abandi gutegura imyenda y'abagore mu mwaka wa 2005 (Womenswear Designer of the Year 2005).

    *Twese dushegeshwa n'ibintu bimwe. Twihutiye cyane gukorera hamwe mu kurokora umubumbe - kandi mu buryo burimo ubwenge kurushaho kandi bujyanye no kubaho, ubuzima bwacu - byaba byiza kurushaho.

  • Nanfu Wang

    Ubushinwa Akora filimi

    Avuka mu cyaro cyo mu Bushinwa. Nanfu Wang yakoze filimi zatsindiye ibihembo, ubu atuye akanakorera akazi muri Amerika.

    Filimi yakoze bwa mbere mu 2016, yitwa Hooligan Sparrow, yashyizwe ku rutonde rugufi rwa filimi ndende nziza zihatanira igihembo cya Academy Award. Yanayoboye filimi One Child Nation yo mu 2019 na filimi In the Same Breath yo mu 2021, iyi yibanda ku buryo leta y'Ubushinwa na leta y'Amerika zitwaye ku kibazo cya Covid-19.

    Wang yakuriye mu bucyene ariko afite impamyabumenyi eshatu zo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's), yakuye muri Kaminuza za Shanghai, Ohio na New York. Mu 2020 yahawe igihembo cya 'MacArthur genius grant' kubera "gushyiraho uburyo bw'amasomo acukumbuye asuzuma ingaruka y'ubutegetsi bw'igitugu, ruswa, no kutabazwa inshingano".

    *Isi yose isa nk'ifite amashyushyu yo gusubira mu buzima busanzwe, ariko ibyo twafataga nk'ibisanzwe ni byo byateje amakuba turimo kubamo muri iki gihe.

  • Roshanak Wardak

    Afghanistan Muganga w'indwara z'abagore

    Yahoze ari Depite kandi ni n'umuganga w'indwara z'abagore zo mu myanya y'imyororokere. Dr Roshanak Wardak yavuye abagore mu gihe cy'imyaka irenga 25, ndetse yakoze no mu gihe cya mbere cy'ubutegetsi bw'aba Taliban, nka muganga umwe gusa w'umugore mu ntara avukamo ya Maidan Wardak.

    Nyuma yuko aba Taliban bahiritswe n'ingabo z'amahanga mu 2001, yabaye Depite mu nteko ishingamategeko. Akarere ke kamaze imyaka 15 gategekwa n'aba Taliban, kandi cyo kimwe no mu tundi turere twinshi two mu cyaro, kabereyemo imirwano ikomeye yari irimo ingabo zo mu muryango wa OTAN/NATO.

    Yabwiye BBC ko kuba aba Taliban barafashe ubutegetsi n'intambara ikarangira yumvise kuri we ari nk''inzozi'. Yagize ati: 'Nari ntegereje uyu munsi wo gukura ku butegetsi aba bantu bamunzwe na ruswa'. Ariko mu gihe cya vuba aha gishize yibanze ku gutuma amashuri yongera gufungurwa, ndetse kuba ibyo aba Taliban basezeranyije batarabishyize mu bikorwa byatumye ahinduka uharanira uburezi bw'abakobwa.

    *Icyizere cyanjye cyonyine ni uko Afghanistan iryoza abategetsi ba leta bo mu myaka 40 ishize ibyo bakoze ku gihugu.

  • Ming-Na Wen

    Macau Umukinnyi wa filimi

    Ijwi rye ryumvikana muri filimi z'ibishushanyo za Mulan (mu 1998) na Mulan II (mu 2004). Ming-Na Wen yanakinnye muri filimi ku buvuzi yo muri Amerika ya ER no muri Inconceivable, imwe muri filimi nkeya zinyura kuri televiziyo aho muri zo umukinnyi w'imena aba ari Umunyamerika ukomoka muri Aziya.

    Muri iki gihe arimo gukina nka Fennec Shand mu ruhererekane rurebwa na benshi rwa filimi rwa The Mandalorian muri Disney+ series, ndetse azagaragara mu ruhererekane ruzakurikiraho rwa The Book of Boba Fett. Mu 2019, Ming-Na yagenwe nk'"umunyabigwi wa Disney" (Disney Legend).

    Mu 2022 azahabwa icyubahiro muri Hollywood Walk of Fame.

    *Gutangira bushya si amahitamo nyakuri, rero kuki twakwigora dusubira inyuma? Nemera ko ikintu cyose kibaho ku bw'impamvu runaka. Buri munsi mushya ni ugutangira bushya. Rero baho uyu munsi urangwe no kwishimira ko wawugezemo.

  • Rebel Wilson

    Australia Umukinnyi wa filimi, umwanditsi n'umuyobozi wa filimi

    Icyamamare cyo ku rwego rwo hejuru cyo muri Hollywood: umukinnyi wa filimi, umwanditsi n'umuyobozi wa filimi - wanize amategeko muri kaminuza. Gukina filimi yabitangiriye i Sydney, aho akenshi ari we wiyandikiraga ibyo akina, yamamara muri Australia nk'umukinnyi wa byendagusetsa (comedy), mbere yuko ajya kuba muri Amerika mu 2010.

    Atangira gukina muri Hollywood, yakinnye muri byendagusetsa Bridesmaids iyobowe n'abagore yarebwe cyane. Yakinnye muri filimi ya byendagusetsa Jojo Rabbit yatsindiye igihembo cya Oscar, ariko bishoboka ko yaba azwi cyane nka Fat Amy muri byendagusetsa y'ibice bitatu Pitch Perfect.

    Mu 2022, Wilson azaba arimo kuyobora filimi ndende ya mbere ye.

    *Kugira abantu bo mu mico itandukanye, kubahana (guhana icyubahiro) no kudaheza bamwe bikwiye kuba ibintu bitagibwaho impaka mu nzego zose z'ubuzima.

  • Benafsha Yaqoobi

    Afghanistan Aharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga

    Yaqoobi n'umugabo we, bombi batabona, bashinze umuryango witwa Rahyab Organisation, wahaga uburezi ukanita ku bantu batabona muri Afghanistan. Benafsha Yaqoobi, impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu, yanakoraga mu kanama k'igihugu k'uburenganzira bwa muntu, aho yibandaga ku burezi bw'abana batabona.

    Nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi, byabaye ngombwa ko ahunga akava mu gihugu, ariko aracyaharanira uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, afitiye ubwoba ko bazakorerwa ivangura n'aba Taliban.

    Afghanistan ni kimwe mu bihugu birimo abafite ubumuga benshi, ugendeye ku mubare w'abaturage. Kwita ku bafite ubumuga bagahabwa ibyo bacyeneye, ndetse n'ivangura bakorerwa, ni bimwe mu bibazo byugarije iki gihugu, ahanini kubera imyaka za mirongo cyamaze mu ntambara.

    *Niba hari icyizere na gicyeya, kizaba kongera kubona igihugu cyanjye kirimo ubwisanzure bwinshi kurushaho, kandi kirimo kudakumira kuri twebwe twese Abanya-Afghanistan dukora tugamije iterambere ryacyo.

  • Malala Yousafzai

    Pakistan Ari mu bashinze Malala Fund

    Ni we muto cyane mu myaka watsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel. Malala Yousafzai ni impirimbanyi ikomoka muri Pakistan iharanira uburezi bw'abakobwa akaba n'intumwa ya ONU ku mahoro. Kuva ubwo yari afite imyaka 11, aharanira uburenganzira bw'abagore bwo kwiga.

    Malala yatangiye ubuvugizi bwe abinyujije mu nkuru z'ibitekerezo bye yandikiraga BBC ku mibereho yo ku butegetsi bw'aba Taliban muri Pakistan n'uburyo babuza abakobwa kujya ku ishuri. Mu kwezi kwa cumi mu 2012, umugabo witwaje imbunda yuriye imodoka ya bisi yari arimo, amushakisha, amurasa mu mutwe.

    Nyuma yo gukira, yakomeje akazi ke nk'umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu, Malala Fund, wubaka isi aho buri mukobwa ashobora kwiga no kuyobora nta bwoba.

    *Abakobwa babarirwa muri za miliyoni amagana ntibari mu ishuri muri iki gihe. Ndashaka kubona isi aho buri mukobwa ashobora kubona uburezi bw'imyaka 12 ku buntu (nta kiguzi), atekanye, kandi bufite ireme. Aho abakobwa bose bashobora kwiga bakanayobora.

  • Yuma

    Turkmenistan Atanga ubujyanama ku bafite ibibazo byo mu mutwe

    Byabaye ngombwa ko ava mu Burusiya nyuma yuko mu kwezi kwa munani mu 2020 ibyo yakoze - byo kujya mu itangazo rishyiramo n'umuryango we ryo kwamamaza iduka rinini mu kwizihiza umunsi w'abatiganyi - byakiriwe nabi. Ni umujyanama ku bibazo byo mu mutwe akaba n'impirimbanyi iharanira uburenganzira bw'abatinganyi. Ubu Yuma aba muri Espagne.

    Yuma (wasabye ko izina rye ryo mu muryango ridatangazwa), yatangiye kuba impirimbanyi mu 2013 ubwo Uburusiya bwashyiragaho itegeko rihana "icengezamatwara ry'ubutinganyi", ribuza "kwamamaza mu bana imibonano itari gakondo".

    Atanga ubujyanama ku bibazo byo mu mutwe ku batinganyi muri Chechnya bavuga ko bakorewe iyicarubozo na polisi y'Uburusiya mu 2017 kugeza mu 2018. Anashyigikira ibikorwa by'iserukiramuco by'abatinganyi n'ibindi bikorwa byabo imbere mu Burusiya

    *Guhatirwa kujya mu kato byagaragaje ukuntu ari ingenzi kugira umubano wa hafi. Ni ibintu byumvikana kureba ibyo turimo gukora ku isi twakwifuza ko bikorerwa abo dukunda.

  • Zala Zazai

    Afghanistan Umupolisi

    Ni we mugore wa mbere wabaye uwungirije umukuru w'urwego rw'iperereza ku byaha muri polisi mu ntara ya Khost muri Afghanistan. Ni akarere kari karakomeje kurangwamo umutekano mucye kubera imitwe y'intagondwa. Second Lieutenant Zala Zazai yari umwe mu bapolisi b'abagore bagera hafi ku 4,000 mu gihugu hose, ndetse yaherewe imyitozo ya polisi mu ishuri rya Turukiya ritoza abapolisi.

    Mu gihe cy'akazi ke, yagiye aterwa ubwoba n'abapolisi b'abagabo bakoranaga, ndetse agashyirwa ku nkeke n'imitwe y'intagondwa imukangisha ko izamwica.

    Nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi muri Afghanistan mu 2021, byabaye ngombwa ko Zazai ahunga igihugu cye. Kuva icyo gihe yagiye avuga ko ahangayikishijwe n'umutekano wa bagenzi be bari abapolisi b'abagore, ubu babayeho bihishahisha muri Afghanistan.

    *Inzozi zanjye z'ejo hazaza ni ukongera kwambara umwambaro w'akazi, mpangara (mpinyuza) umuco uri muri sosiyete ishyira imbere abagabo. Ndashaka kongera gukorera abagore b'Abanya-Afghanistan mu karere ka kure aho abagore badafite uburenganzira bwo gukora akazi.