Lima Aafshid
Ni umusizi n'umwanditsi watsindiye ibihembo. Imivugo ye n'inkuru ze bihangara (bivuguruza) imigenzo yo mu muco wa Afghanistan itonesha (ishyira imbere) abagabo.
Lima Aafshid yakoze nk'umunyamakuru wigenga n'umusesenguzi ku mibereho mu gihe kirenga imyaka itanu.
Ni n'umunyamuryango mu ishyirahamwe Sher-e-daneshgah ry'abasizi ryo kuri Kaminuza ya Kabul, ryakoze ibikorwa by'iyakure byo kuvuga imivugo muri iki gihe cy'icyorezo, mu gufasha abanyamuryango baryo barenga 200 kuguma kumva ko bashyize hamwe no muri aya makuba yo mu rwego rw'ubuvuzi.
*Gufatwa kwa Afghanistan ni nko kongera kurohama mu cyondo kimwe twagorewemo muri iyi myaka 20 ishize. Ariko mfite icyizere ko dushobora gushibuka nk'ishami, ryerekeza ahari urumuri rivuye mu mwijima wo mu ishyamba.