
Ikamba rishashagirana rizimika umwami
Saa sita tariki 06 Gicurasi(5), ikamba ry'amateka rya St Edward rizashyirwa ku mutwe w'Umwami Charles III mu muhango wo kwima umaze imyaka amagana.
Iri kamba riboneka gacye cyane hanze ya Tower of London, azaryambara igihe kitageze ku isaha mbere y'uko rijya kubikirwa umwami uzakurikiraho. Reka twitegereze iri kamba n'akamaro karyo.

Nubwo Charles yabaye Umwami nyina agipfa, kwimika ni umuhango wa cyera uranga gutangira kw'ingoma.
Nibwo iri kamba riboneka gacye cyane rizagaragara kuko ryambarwa rimwe gusa mu kwimika.

Iri kamba rimaze imyaka 360, rifite uburebure bwa 30cm, rikozwe na carat 22 za zahabu n'uburemere bwa 2.23kg.

Ikamba rya St Edward riheruka kwambarwa n'Umwamikazi Elizabeth II yimikwa mu 1953 - kandi ryavuye gacye muri Tower of London muri iyo myaka 70 ishize
Ahujwe n'iri kamba nyuma y'imyaka myinshi, Umwamikazi yarabajije ati: "Riracyaremereye?", uko yariteruye byashimangiye ko: "ripima toni."
Ntiwabura gutangazwa n'ingano n'ubunini bwaryo
Umwamikazi Elizabeth II

Iri kamba ritamirijwe imirimbo y'agaciro 444 - irimo ihenze cyane ya sapphires, rubies, amethysts na topaz.
Amabuye y'agaciro ari kuri iri kamba mbere yavagaho ndetse agakodeshwa ahandi bimitse abami.
Mu kinyejana cya 20 nibwo ayo mabuye yatewe bihoraho ku ikamba.

Iri kamba ryakorewe Charles II mu 1661. Ryitiriwe irya cyera cyane ry'umwami n'umutagatifu Edward w'aba Anglo-Saxon. Ashushanyije aryambaye ku gitambaro cyamamaye Bayeux Tapestry cyo mu kinyejana cya 11.
Ikamba rya Edward, ryafashwe nk'ikirango gitagatifu, ryakoreshejwe imyaka amagana mu kwimika.
Ariko ryaje gushongeshwa mu myaka ya 1600 nyuma yo kwicwa k'Umwami Charles I wishwe na Oliver Cromwell.
Nyuma y'urupfu rwa Cromwell, ubwami bugarutse, Charles II yakoresheje imirimbo mishya ya cyami, irimo n'Ikamba rya St Edward n'ikamba rishya rya leta (agaragara yambaye ku ifoto yo hejuru).
Ikamba rya Edward bivugwa ko ryari ririho imirimbo micye. Ariko iryakoreshejwe na Charles II ryariho za diyama n'andi mabuye y'amabara yakodeshejwe mu abikorera kuri £500, ubu angana na £75,000, nk'uko umunyamateka Anna Keay abivuga.

Umuzingo w'iri kamba uriho imisaraba ine, ibirango bya fleur-de-lis n'ibice by'uruziga bine bihurira hagati.
Ibyo bice bine by'uruziga bitamirije zahabu yasimbuye indi mitako yari iriho.

Hejuru y'iri kamba hari umusaraba wa zahabu, n'umubumbe "w'isi" usobanura ubwami bwe.
Nubwo ryakozwe mu 1661, Charles azaba ari uwa karindwi gusa wambaye Ikamba rya St Edward.

Abasimbuye Charles II; James II na William III bombi bimitswe bambaye Ikamba rya St Edward. Ariko uko amahitamo y'abandi bami yahindukaga ryamaze imyaka 200 nta uryambara.
Umwami Edward VII yateganyaga kuryambara yimikwa mu 1902 anategeka ko ryongera kurimbishwa cyane, ariko yarwaye mbere yo kwimikwa maze yambikwa ikamba ritaremereye.
Nyuma ya Edward VII, George V nawe yahisemo kuryambara - rifite amabuye y'agaciro yariteweho bihoraho, arimo menshi ya aquamarines.
Impuguke mu mabuye y'agaciro Kim Rix avuga ko ayo atari ku ikamba ry'umwimerere ariko yari akunzwe cyane i bwami kimwe n'ayandi nka Faberge.
George VI nawe yakurikiye uwo mujyo, Umwamikazi Elizabeth II niwe uheruka kwambara iri kamba yimikwa.

Nk'uko ubibona, inyuma n'imbere birasa cyane.
Urugori rwera rurizengurutse rukoze mu bwoya bw'agasimba k'umweru ka ermine, kagira umukara ku murizo, ubwoya bwako bworohereye buri mu bimenyetso bya cyera by'ubutegetsi.
Uburyo bworoshye bwo kumenya imbere n'inyuma h'iri kamba ni amabuye y'agaciro y'amabara - hambere byateje urujijo.

Mbere yo kwimika se wa Elizabeth, George VI, bivugwa ko imbere h'iri kamba hashyizwe agatambaro gatukura kugira ngo byorohe kuhamenya, ariko kavuyeho by'impanuka mbere y'uwo muhango.
Nyuma Umwami yaranditse ati: "Nari nafashe ingamba zose nizeye ko ikamba rinyambikwa neza, ariko Dean na Arkepiskopi byarabavanze ku buryo ntigeze menya niba naryambaye neza cyangwa nabi".


Nubwo riboneka gacye cyane muri rubanda, iri kamba rirazwi cyane.

Ushobora kubona igishushanyo cyaryo kuri pasiporo y'Abongereza cyangwa kuri logo ya Mail y'Ibwami iba ku mabaruwa n'imodoka zabo. No ku mbuga nkoranyambaga, ubu hariho emoji ihita iboneka iyo ukoresheje hashtag ijyanye n'uku kwimika kuri Twitter.
Mu gihe ubwami bwa Elizabeth II bwashyize imbere iri kamba nk'ikirango cy'ubwami, Charles III yahisemo ikindi kirango cy'ubwami bwe.
Umunyamateka Tracy Borman, wanditse Crown & Sceptre, avuga ko iri kamba "ryerekana ko ubwami ari urwego rukomeye kandi rurambye".
Charles Farris, umwanditsi w'amateka muri Historic Royal Palaces, avuga ko kuba iri kamba ribikirwa umuhango wo kwimika gusa bisobanuye ikintu kinini.
Byongera agaciro gatanagje k'iri kamba.
Umunyamateka Charles Farris

Rero, iyimikwa ryo kuwa 06 Gicurasi rizaba ari amahirwe mbonekarimwe yo kubona ririya kamba muri rubanda.
Nyuma, rizasubizwa muri Tower of London gutegereza umwami uzakurikiraho.
